Ku bufatanye n’Akarere ka Kirehe, Caritas Rwanda na Caritas Kibungo batangije umushinga Tunga w’imyaka 3 watewe inkunga na Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Slovenia na Caritas Slovenia, ukaba uzateza imbere imibereho y’imiryango itishoboye 3.500. Ni igikorwa cyabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Kirehe ku wa 13 Gashyantare 2026.
Umushinga Tunga ugamije kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa, ndetse n’urubyiruko, no kubungabunga ubuzima bw’imiryango itishoboye yo mu mirenge ya Mahama, Mushikiri na Kigarama (yo mu Karere ka Kirehe), binyuze mu kurwanya imirire mibi, kongerera abahinzi ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kubaka ubushobozi bw’imiryango mu bijyanye n’ubukungu, kuyegereza amazi meza no kwimakaza isuku, ndetse no gukumira no kurwanya ihohotera mu miryango.
Uyu mushinga watangiye muri Mutarama 2026 ukaba uzasozwa muri Nzeli 2028. Uzagera ku miryango 3.500 itishoboye, irimo 500 y’impunzi zo mu Nkambi ya Mahama, na 3.000 yo mu mirenge ya Mahama, Kigarama, Mushikiri mu Karere ka Kirehe.
Mu bikorwa biteganijwe nk’uko byagaragajwe n’umuhuzabikorwa w’uyu mushinga, Emmanuel Uwiragiye, harimo gutanga amahugurwa ku buhinzi bwa kijyambere (abafatanyabikorwa kamara bakigira mu mirima shuri), gutanga amatungo n’imbuto zo guhinga, gushinga amatsinda yo kuzigama no kugurizanya, gutanga igishoro cyo gukora imishinga ibyara inyungu ndetse no kubegereza amazi meza.
Muri ubu buhinzi bwa kijyambere, hazifashishwa drones mu gufata ibipimo, ku buryo abahinzi bazajya babasha kubonera amakuru ku gihe, abafasha guhinga bakurikije uko ikirere kimeze.

Ibiganiro byagaragaje ko abitabiriye bishimiye umushinga Tunga
Nyuma yo kugaragaza ibizakorwa n’uyu mushinga, abari muri uyu muhango babajije ibibazo byinshi birimo kumenya uburyo abazafashwa n’uyu mushinga bazatoranywa, niba mu kwegereza abantu amazi umushinga Tunga uzakorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC), no kumenya niba mu gutoranya abagenerwabikorwa hazarebwa abafite ubutaka buhagije ku buryo bwahuzwa.
Mu gusubiza, abakozi b’umushinga Tunga n’ikipe yaturutse muri Caritas Rwanda basubije ko gutoranya abafatanyabikorwa kamara bizakorwa ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bakareba abatishoboye kurusha abandi. Mu kwegereza abaturage amazi, umushinga Tunga uzakorana na WASAC kandi ibiganiro byaratangiye. Ku birebana no kuba abazafashwa bazaba bafite ubutaka bunini ku buryo bwahuzwa, basubijwe ko atari cyo kigenderewe, kuko abafashwa nyine ari abatishoboye, ubuhinzi bwa kijyambere bize bakazajya babukorera no mu mirima mito bafite.

Abari mu nama kandi babajije uburyo ibikorwa bimwe bizagera ku batishoboye gusa kandi ari rusange (urugero nk’imiyoboro y’amazi) aha basubizwa ko n’ubwo ari bo bagenderewe ariko hari n’ibikorwa n’abandi baturage bazungukiramo nk’iyo miyoboro y’amazi.
Ku bijyanye n’uburyo impunzi zizahinga kandi zitagira umurima, abakozi b’umushinga Tunga basubije ko hazabaho imirima shuri abafatanyabikorwa kamara bazajya bigiramo ariko bakajya gushyira mu bikorwa ibyo bize. Aha rero impunzi zishobora gukodesha imirima hanze y’inkambi zigahinga.
Ubufatanye: urufunguzo kugira ngo umushinga ugere ku ntego
Mu ijambo yavuze, Sebagenzi Prosper, ushinzwe porogaramu muri Caritas Rwanda, yashimye ubufatanye Caritas Rwanda isanzwe ifitanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe n’inzego z’ibanze, yibutsa ko ubu bufatanye ari ngombwa mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, kandi yizeza ko inyunganizi zatanzwe zizafasha mu kuwubyaza umusaruro.

Bwana Prosper yagarutse ku nyandiko ya Papa Fransisiko “Laudato Si” ihamagarira abantu kutangiza isi bumva ko uburyo abandi bazaza nyuma bazabaho bitabareba. Ibi bisobanuye ko buri wese asabwa kubungabunga ibidukikije, umushinga Tunga rero ukaba waratekerejwe muri uru rwego.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akarere ka Kirehe, Bwana Ndayambaje Joel, yavuze ko igikorwa gikozwe na Kiliziya Gatolika kiba kizewe 90%, ibyo bikaba bisobanuye ko nta gushidikanya ko umusaruro muri uyu mushinga uzaba mwiza. Yijeje kandi ubufatanye agira ati: “Nk’inzego z’ubuyobozi turabizeza ubufatanye kandi turi kumwe twese hamwe n’inzego z’umutekano nta cyatunanira. Muduhe ibikorwa biteganijwe tujye dukurikirana”.

Bwana Ndayambaje yongeyeho ko uyu mushinga nugira umusaruro witezwe uzafasha Akarere ka Kirehe kwesa imihigo irebana na gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST2 (2024-2029).


