Inteko Rusange ya 29 ya Caritas Rwanda yateranye kuva ku wa 23 kugeza ku wa 24 Werurwe 2026, kuri Centre Saint Vincent Pallotti i Gikondo. Iyi nNteko yarebeye hamwe ibyagezweho mu mwaka wa 2025, inategura ibikorwa bizakorwa mu 2026 hagamijwe gukomeza gushimangira ubwitange bw’umuryango mugari wa Caritas mu gufasha abatishoboye.
Mu ijambo rifungura Inteko Rusange ku mugaragaro, Nyiricyubahiro Myr Anaclet Mwumvaneza, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo akaba na Perezida wa Caritas Rwanda yavuze ko ibyagezweho mu 2025 ari umusaruro w’ubufatanye bukomeye n’abafatanyabikorwa barimo Guverinoma y’u Rwanda, abafatanyabikorwa kamara ba gahunda za Caritas Rwanda, ndetse n’abafatanyabikorwa mu bya tekiniki n’imari. Musenyeri Anaclet yanagaragaje ko ari ngombwa kongera ubushobozi bwo kwigira mu by’imari no gushimangira uruhare rwa kominote nyarwanda kugira ngo ibikorwa byo gufasha abatishoboye birusheho kuramba kandi bigerweho uko bikwiriye.

Nyiricyubahiro Myr Arnaldo CATALAN, Intumwa ya Papa mu Rwanda, mu ijambo rye, yasabye Caritas Rwanda gushingira ibikorwa byayo ku nkingi eshatu z’ingenzi zagarutsweho na Papa Lewo wa XIV ubwo yahuraga abahagarariye ibihugu byabo i Vatikani ari zo: amahoro, ubutabera n’ukuri[1]. Nk’uko yabivuze, amahoro ntasobanuye kubura kw’intambara gusa, ahubwo ati amahoro ni impano y’Imana mbere na mbere, ni ubuzima bugomba kuranga imibanire y’abantu n’imiryango, bugahindura imibereho yabo. Yongeyeho ko ubutabera bufitanye isano n’amahoro kandi bugasaba imbaraga mu kurwanya ubusumbane no kurengera agaciro k’abantu, cyane cyane abatishoboye. Kiriziya ifite umuhamagaro wo kugaragaza Ukuri ku byereye muntu n’isi kandi kudufasha guhangana n’ibibazo by’isi ya none no kubaka umubano mwiza mu bantu.

Kimwe mu byaranze iyi Nteko Rusange ni ukugaragaza raporo y’ibikorwa bya 2025 binyuze mu mashami ane ya Caritas: (i) Ubutegetsi n’Imari, (ii) Kwita ku Batishoboye n’Ubutabazi, (iii) Ubuzima, (iv) n’Iterambere. Ibi byafashije gusuzuma ibyagezweho no kurebera hamwe imbogamizi zagaragaye. Ibitekerezo byatanzwe n’abari muri iyi Nteko Rusange ya Caritas Rwanda byagaragaje ubushake bwo gukorera mu mucyo, no gukomeza kunoza imikorere.
N’ubwo umwaka wa 2025 waranzwe n’igabanuka ry’inkunga zituruka hanze (ingengo y’imari yagabanutseho 16% ndetse n’abakozi bagabanukaho 25%), Caritas Rwanda yishimiye ko yongeye gufata umurongo mwiza, aho ingengo y’imari iteganyijwe yazamutse kubera imishinga mishya yabonetse nyuma y’ibibazo yari yahuye nabyo muri 2025.
Ku bijyanye n’Ukwezi kw’Urukundo n’Impuhwe kwa 2025, habonetse umusaruro ungana Frw 239.508.573 yatanzwe na kominote agenewe gutabara abatishoboye. Diyosezi ya Ruhengeri yabaye iya mbere ikusanya Frw 48.853.604, ikurikirwa na Diyosezi ya Nyundo yakusanyije Frw 40.373.726.
Muri iyi Nteko Rusange hanagaragajwe gahunda y’ibikorwa bya 2026. Buri shami ryerekanye iby’ingenzi rizibandaho n’ingamba zizakoreshwa, bituma habaho ibiganiro byubaka bigamije kongera ireme n’imikoranire mu bikorwa biteganyijwe mu 2026 kugirango Caritas ikomeze kugera ku ntego yayo.
Umunsi wa kabiri wibanze ku kungurana ibitekerezo hagamijwe kurushaho gushimangira ubutumwa bwa Caritas mu gufasha abatishoboye. Nyuma y’inama zihariye zahuje (i) Abepiskopi, (ii) Abayobozi ba Caritas za Diyosezi, (iii) n’Abalayiki, abari mu nteko bakoze imyanzuro izagenderwaho muri 2026.

Incamake y’imyanzuro y’Inteko Rusange ya Caritas Rwanda ya 2026
Imyanzuro yafatiwe mu Nteko Rusange ya 29 ya Caritas Rwanda ishimangira cyane kongera imikoranire n’ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye za Kiliziya. Inama y’Abepiskopi mu Rwanda (CEPR) na Caritas Rwanda basabwe kurushaho kunoza imikoranire hagati ya za komisiyo na serivisi za Kiliziya na Caritas za Diyosezi, mu rwego rwo kunoza imikoreshereze y’umutungo no kongera ireme ry’ibikorwa bigamije iterambere ryuzuye rya muntu.
Hanagaragajwe akamaro ko kongera ubushobozi bw’inzego mu kwigira hifashishijwe uburyo bwo gushaka no gucunga umutungo. Caritas Rwanda na Caritas za Diyosezi basabwe gushaka ingamba nshya zo kongera umutungo, guteza imbere ibikorwa bibyara inyungu no kwimakaza umuco wo kwigira. Guteza imbere umuco wo gukora igenzura no kwagura uburyo bwo gukusanya inkunga, cyane cyane mu kwezi kw’Urukundo n’Impuhwe, byagaragajwe nk’iby’ingenzi mu gukomeza gukorera mu mucyo no kuramba kw’ibikorwa bya Caritas.
Imyanzuro kandi yibanze ku gushimangira ubutumwa bwa Caritas mu kwita kuri roho n’imibereho myiza y’abantu. Ibi birimo gushyira mu bikorwa gutanga serivisi za roho mu magororero no mu bigo nderabuzima, no guteza imbere kugira umutima wa Caritas mu nzego zose.
[1] https://www.vaticannews.va/fr/pape/news/2025-05/discours-leon-xiv-corps-diplomatique-saint-siege.html


