Hi, How Can We Help You?

Blog

May 15, 2025

Ibigo bya Kiliziya Gatolika byo mu Rwanda byahuguwe ku mikoreshereze myiza y’ubwenge buhangano

Abahagarariye ibigo bya Kiliziya Gatolika mu Rwanda basaga 50 bahawe amahugurwa ku bijyanye n’amahame agenga imikoreshereze myiza y’ubwenge buhangano, yatanzwe n’ikigo EAiD (Ethical Artificial Intelligence for Human Development) giharanira imikoreshereze myiza y’ubwenge buhangano hagamijwe iterambere rya muntu gifatanije na Caritas Rwanda. Aya mahugurwa yabereye kuri Centre Saint Vincent Pallotti Gikondo, kuva kuri 13 kugeza kuri 14 Gicurasi 2025, akaba yari agamije gufasha abayitabiriye gusobanukirwa ubwenge buhangano (icyo ari cyo), kugira ngo babwifashishe mu kazi kabo ariko bikozwe mu buryo bwiza.

Mu ijambo rifungura amahugurwa ku mugaragaro, Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, yagaragaje ko ubwenge buhangano ari kimwe mu bigize ubuzima bwa buri munsi, bukaba burimo guhindura cyane sosiyete, ibigo, ndetse n’ubuzima bwite bw’abantu. Yongeyeho ko muri urwo rwego, ari ngombwa ko Kiliziya, mu butumwa bwayo bw’iyogezabutumwa, igira uruhare rugaragara mu mikoreshereze yabwo, itanga ubushishozi bushingiye ku ndangagaciro gatolika kandi ikagira uruhare mu iterambere ry’ubwenge buhangano mu bikorwa biteza imbere muntu.

Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, ubwo yafunguraga ku mugaragaro aya mahugurwa.

Padiri Oscar yagize ati: “Turi mu gihe gikomeye, aho gutekereza kuri tewolojiya n’amahame y’imyitwarire bigomba guhuzwa no guhanga udushya mu ikoranabuhanga kugira ngo ubwenge buhangano bukoreshwe mu nyungu z’abatishoboye bababaye kurusha abandi, cyane cyane abakene, abarwayi, impunzi, ndetse n’abandi bose Kiliziya iharanira kwitaho mu rukundo n’impuhwe.”

Mu gusoza, Padiri Oscar Kagimbura yashimangiye ko buri wese agomba guhora azirikana ihame shingiro ry’imyitwarire gatolika: ubwenge buhangano ntibugomba gusimbura abantu. Ibyemezo by’ingenzi birebana n’ubuzima bwa muntu n’agaciro ke bigomba buri gihe gufatwa n’abantu, bamurikiwe n’umutimanama wabo ndetse n’ukwemera kwabo.

Ifoto y’urwibutso y’abitabiriye amahugurwa ku ikoresha neza ry’ubwenge buhangano mu bigo bya Kiliziya Gatolika byo mu Rwanda.

Amahame agenga imikoreshereze y’ubwenge buhangano yashyizweho na Roma

Mu rwego rwo guteza imbere imyitwarire myiza y’ubwenge buhangano binyuze mu kwimakaza inshingano zihuriweho n’imiryango mpuzamahanga, za guverinoma, ibigo, n’abikorera ku giti cyabo, Kiliziya yashyizeho amahame atandatu yo kuyobora abo bose mu bijyanye no gushyiraho no gukoresha neza ubwenge buhangano. Ayo mahame ni aya akurikira:

  1. Gukorera mu mucyo: ubwenge buhangano bugomba gusobanurirwa abari mu bikorwa bijyanye nabwo.
  2. Kudaheza: ibikenerwa n’abantu bose bigomba kwitabwaho kugira ngo buri wese abwungukiremo kandi abantu bose bagomba koroherezwa mu buryo bwose bushoboka kugira ngo batange ibitekerezo banatere imbere.
  3. Kubazwa inshingano: abategura kandi bagatuma ubwenge buhangano bugera ku bandi bagomba gukorana ubushishozi no Gushaka irindi jambo riri appropriate
  4. Kutabogama: kwirinda gushyiraho cyangwa gukora ugendeye ku bitekerezo bibogamye, bityo ukabungabunga ubutabera n’agaciro ka muntu.
  5. Kwizerwa: Sisitemu y’ubwenge buhangano igomba kuba ishobora gukora neza.
  6. Umutekano n’ibanga: Sisitemu y’ubwenge buhangano igomba kubahiriza umutekano no kubaha imibereho bwite bw’abayikoresha.

Binyuze mu matsinda atandatu, abitabiriye amahugurwa basesenguye uburyo buri hame ryakoreshwa muri Afurika, ibiri mu muco wayo bishobora kuriteza (ihame) imbere cyangwa kurushaho kurisobanura, n’ibintu byihariye bikwiye guhinduka kugira ngo rirusheho kugira akamaro. Buri tsinda ryari ryahawe kwiga ku ihame rimwe, rigakora imyanzuro riyisangiza abandi.

Umwe mu bagize itsinda ubwo yasangizaga abari mu mahugurwa imyanzuro batanze.

Iyi myitozo yari igamije gufasha abahagarariye ibigo bya Kiliziya Gatolika gusobanukirwa neza uko ubwenge buhahano bukora no kubukoresha mu bushishozi hagamijwe inyungu z’abantu ibigo bakorera byitaho.

Amahugurwa kandi yabaye umwanya wo kumenya uburyo bumwe mu bwenge buhangano bukora, harimo ChatGpt (ubwenge buhangano bushobora kuganira n’umuntu, kwandika, no gukora imirimo imwe n’imwe bugendeye ku cyo umuntu yabusabye), Perplexy AI (butanga ibisubizo birasa ku ntego bukoresheje ishakisha kuri interineti), na Akinator (umukino ukubwira abantu, ikintu cyangwa inyamanswa byamenyekanye ku rwego rw’isi, ugendeye ku bibazo ugenda ukubaza).

Aya mahugurwa yateguwe ku nkunga ya Vatikani, atangwa n’ikigo cya EAiD, giharanira guteza imbere ishyirwa mu bikorwa ry’ubwenge buhangano mu buryo bwiza, hagamijwe kuzamura imibereho y’abatishoboye bababaye kurusha abandi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.