Abafashamyumvire 24 b’umushinga Gera Ku Ntego Rubyiruko bakorera mu turere twa Rwamagana na Kayonza bahawe impamyabumenyi zibemerera kuba ba rwiyemezamirimo, nyuma y’umwaka bahabwa ubumenyi bunyuranye burimo gukurikirana amatsinda yo kuzigama no kugurizanya, bagahabwa isuzumabumenyi ndetse bakaritsinda.
Iki gikorwa cyabaye kuri 25 na 26 Werurwe 2026, kikaba ari kimwe mu bikorwa by’umushinga w’urubyiruko Gera ku Ntego (GKN), uterwa inkunga na CRS, ugashyirwa mu bikorwa na Caritas Kibungo mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Ngoma, ku bufatanye na Caritas Rwanda.
Nzabandora Ildephonse, umwe muri ba rwiyemezamirimo wo mu karere ka Rwamagana, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yiteje imbere, avuga ko mbere yo guhura n’uyu mushinga yabaga mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, ariko ntagire icyo ageraho kuko nta gikorwa yabaga yarateganije. Nyuma yo guhura nawo, yinjiye mu itsinda afite intego zo korora ingurube, arashe ku ntego abasha kubaka ikiraro, aguza n’andi Frw 1.000.000 atangira kuzorora none ubu ageze kure nk’uko abivuga.
Mugenzi we Dusabemariya Florentine wo mu karere ka Kayonza, avuga ko yatangiye korora inkoko 20 abikesha inguzanyo y’itsinda, none ubu ageze kuri 45.

Mu muhango wo gutanga inyemezabumenyi mu Karere ka Rwamagana, uwari uhagarariye CRS muri iki gikorwa, Madamu Anathalie Mukankusi, yashimiye uru rubyiruko rwabaye ba rwiyemezamirimo, Caritas Kibungo, Caritas Rwanda n’inzego z’ibanze, kuko nk’uko yabisobanuye, n’ubwo CRS yatanze amafaranga, itari kwishoboza gushyira mu bikorwa uyu mushinga iri i Kigali.
Yongeyeho ko ababaye ba rwiyemezamirimo babikwiriye koko, kuko bakorewe isuzuma ririmo kubazwa, raporo batanze mu gihe bamaze bakurikirana amatsinda zirasuzumwa, ndetse amatsinda bakurikirana arasurwa kugira ngo barebe uko akora. Uko ari 24, bose basanze bashoboye.
Madame Anathalie yasabye aba ba rwiyemezamirimo gukora cyane kugira ngo bagere kure, ariko anasaba inzego z’ubuyobozi kubahuza n’amatsinda bafasha kugira ngo babagezeho ubumenyi, ariko bagakangurira abaturage ko bazajya babagenera itike.

Uwari uhagarariye Akarere ka Rwamagana, Bwana Pierre Rutinduka yashimiye Caritas Kibungo n’abafatanyabikorwa bayo, kuko uru rubyiruko ari imbaraga akarere kungutse. Ku bijyanye n’ubusabe bwa CRS ko ba rwiyemezamirimo bafashwa kubona amatsinda mashya bakurikirana, Bwana Pierre yavuze ko ari inshingano z’ubuyobozi kandi ko iki kifuzo agishyikiriza ubuyobozi bw’Akarere.
Mu gikorwa cyo gutanga inyemezabumenyi mu Karere ka Kayonza, Padiri Emmanuel Bamporineza, Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Caritas Rwanda wari umushyitsi mukuru, yashimiye CRS yatanze inkunga yo gufasha uru rubyiruko, ashimira n’inzego z’ibanze mu gufasha Caritas gushyira mu bikorwa neza umushinga uhereye ku gutoranya abagenerwabikorwa.
Padiri Emmanuel yashimiye n’uru rubyiruko ko rwakurikiranye amasomo rukayageza ku musozo, arubasaba kubyaza inyungu ubumenyi rwahawe muri aya magambo: “Isi iri mu muvuduko w’iterambere ryihuta, inkunga mwaha Caritas na Leta, ni uko ubumenyi mwahawe mwabubyaza umusaruro ntimubwicarane, bukabagirira akamaro mwe ubwanyu, ndetse bukanagirira akamaro abo muzafasha”.

Biteganijwe ko ku wa 31 Werurwe 2026, abandi bafashamyumvire 12 bazahabwa inyemezabumenyi zibemerera kuba ba rwiyemezamirimo bakurikirana amatsinda yo kuzigama no kugurizanya. Kuva mu Ukwakira 2024, umushinga Gera Ku Ntego Rubyiruko ufasha amatsinda yo kuzigama no kugurizanya 242 yo mu turere 3 twavuzwe hejuru, ahuriyemo urubyiruko 6.049, rwizigamye asaga Frw miliyoni 101.7, ndetse rukaba rwarakoresheje inguzanyo ivuye muri aya matsinda isaga Frw miliyoni 82.3 (01/10/2024- 31/12/2025).
Uretse igikorwa kibyara inyungu abanyamuryango b’itsinda bahuriyeho (Group economic activity), abanyamuryango ba buri tsinda mu yafashwa n’umushinga Gera Ku Ntego Rubyiruko bagira ibikorwa bahuriraho bigamije gufasha abatishoboye (Group service activity).


