Hi, How Can We Help You?

Blog

November 5, 2026

Kuzigama ni umusingi w’iterambere

Kuva ku wa 31 Ukwakira kugeza kuri 06 Ugushyingo 2026, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yateguye Icyumweru gishishikariza abantu bose kuzigama. Binyuze mu mushinga Umugore ku Isonga, Iterambere Ridaheza, uterwa inkunga na Sustainable Villages Foundation (SVF), Caritas Kigali na Caritas Rwanda, bifatanyije n’abandi muri iki gikorwa, bikaba byabereye mu Murenge wa Juru, Akarere ka Bugesera kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2026.

Muri iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti: “Kuzigama, Umusingi w’Iterambere”, haribandwa ku gushishikariza abaturage umuco wo kuzigama no kubikora bafite intego, hagamijwe kongera umutekano w’imari mu ngo no guteza imbere ubukungu burambye.

Ibi bikorwa byibanda ku kongerera abaturage ubumenyi mu micungire y’imari, gufasha amatsinda yo kwizigama kumenya ibisabwa kugira ngo yandikishwe no gukorana n’ibigo by’imari birimo SACCO n’ibigo by’imari iciriritse.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa, Cyprien Rukemanganizi, umukozi wa Caritas Rwanda muri uyu mushinga, yibukije ko cyera abantu bazigamaga imyaka n’ubwatsi. Ariko ubu Leta ikaba isaba buri wese kuzigama amafaranga ariko bakabikora bafite intego. Yagize ati: “Leta irabasaba kuzigama amafaranga menshi mugakora ibikorwa bibyara inyungu, mukazageza igihe mutanga akazi. Kuzigama bikwiye kuba umuco”.

Cyprien yibukije kandi ko amafaranga abantu bizigama adakwiriye kubikwa mu rugo, ko ahubwo ashyirwa mu bigo by’imari: “Mugomba kwiga gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo bibabikire ariko munasabe n’inguzanyo. Ikindi ni ukwandikisha amatsinda yo kuzigama no kugurizanya. Byibura mukaba mufite certificat y’umurenge”.

Rukemanganizi Cyprien, wari uhagarariye Caritas Rwanda muri uyu muhango.

Ndagiwenimana Charles, umuhuzabikorwa w’umushinga Umugore Ku Isonga, Iterambere Ridaheza yavuze ko uyu mushinga rikurikirana amatsinda yo kuzigama no kugurizanya 5 yiganjemo abagore, akaba agizwe n’abanyamuryango 150. Buri tsinda ryahawe Frw 3.840.000 kugira ngo bayakoreshe bagurizanya.

Ibikorwa by’uyu mushinga kandi bizagera ku bahinzi 300, bakaba bigishwa gukora no gukoresha ifumbire isukika ikozwe mu bimera bibineka hafi yabo.

Uyu mushinga ufite kandi gahunda yo kubakira abahinzi inzu zikonjesha umusaruro (tonnes 5 icyarimwe kuri buri nzu) kugira ngo zifashe abahinzi kubika umusaruro mu gihe utaguzwe.

Abakozi ba Caritas Rwanda mu mushinga Umugore Ku Isonga, Iterambere Ridaheza.

Umushinga umaze kugeza abafatanyabikorwa kamara kuri byinshi

Hirana Jean Damascène, wavuze mu izina ry’abari ku matsinda, yavuze ko mbere amatsinda yabo atarahabwa inkunga y’amafaramga, batakoraga nk’uko ubu bakora.  Yagize ati: “Mbere nkoreshaga igare mu gushaka ubwatsi bw’amatungo, agakoresha igare. Ariko tumaze kubona inkunga nagujije Frw 400.000 nguta akamoto kamfasha gutwara ubwatsi kasoza kakajya mu muhanda gutwara abagenzi”.

Avuga kandi ko yaguze inka ikamwa litiro 6, akagurisha amata, bizamufasha kwishyura neza ideni.

Hirana Jean Damascène umwe mu bafatanyabikorwa kamara b’umushinga, yavuze ko yakoresheje inguzanyo y’itsinda agakora imishinga ibyara inyungu.

Naho Mukanoheli Joseline, umwe mu bahinzi bafashwa n’umushinga Umugore Ku Isonga, Iterambere Ridaheza, yashimye ko wabigishije gukora imisarani ya kijyambere, gukora no gukoresha mu mirima yabo ifumbire isukika ikoze mu bimera biri hafi yabo. Mu buhamya yatanze, yabisobanuye gutya: “Nateye intoryi mfumbiza iyo fumbire none ubu nsarura imifuka hagati ya 5 na 6 ya 100 kg buri cyumweru, kandi umwe nywugurisha Frw 60.000”. Joseline yongeraho ko yashoye Frw 400.000 none ubu ayo amaze kubona mu ntoryi ze akaba arenga miliyoni 1.

Umukozi wa Caritas Kigali wari muri uyu muhango, Byamungu Félix, yasabye amatsinda gukoresha neza amafaranga ku buryo agenda yiyongera bagatera imbere. Ati: “Ubu hari igihe mu minsi iri imbere mwasanga mufite amafaranga arenga miliyoni 10 mugurizanya”.

Ikindi, yabasabye kugira n’imibanire myiza kuko nabyo bifasha mu iterambere, ati: “Ni yo mpamvu haba ikigega cy’ingoboka”.

Mukanoheli Joseline akoresha ifumbire isukika ikorwa mu bimera byo hafi yabo nk’uko yabyigishijwe n’umushinga, bikamufasha kubona umusaruro mwiza.

Uwera Leonille, umukozi w’umuryango Sustainable Villages Foundation wari muri uyu muhango yasabye abafatanyabikorwa kamara muri uyu mushinga gukoresha neza amafaranga bizigamye, kugira ngo babere urugero rwiza utundi tugari tutaragerwamo n’uyu mushinga. Ati: “Mukore nk’abantu bahawe amahirwe kandi mukomeze mwiteze imbere”.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burashima ibikorwa by’umushinga

“Muri abafayanyabikorwa beza. Muvuze ko muzageza muri Mata 2027 biraduhangayikisha kuko dukurikije uko mukora twumvaga turimo gutegura andi matsinda yo kubaha. Mutwongereyeho indi myaka 5 byadufasha. Mutubwirire abaterankunga ko inzego z’ibanze zikibakeneye N’ahandi muzahagere”. Ibi ni ibyavuzwe na Isaya James, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Mugorore, kamwe mu two umushinga ukoreramo.

Yasabye abaturage gusigasira ibyo umushinga umaze kubagezaho kugira ngo ntibizasubire inyuma. Ati: “Byaba bibabaje nka nyuma y’imyaka 3 ukaza gusaba ngo bagushyire muri VUP”.

Habiyaremye Desiré, ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Juru yibukije ko Akarere ka Bugesera gafite umuhigo wo kwikura mu bukene, kandi umushinga Umugore Ku Isonga, Iterambere Ridaheza ukaba ari kubibafashamo. Yahamagariye buri wese gukora yivuye inyuma akikura mu bukene ariko kandi azigama kugira ngo abone ayo gukora ibikorwa bimuteza imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.