Hi, How Can We Help You?

Blog

December 29, 2025

Abakozi ba Caritas Rwanda bakoze umwiherero usoza umwaka wa 2025

Ku wa 24/12/2025, abakozi ba Caritas Rwanda bahuriye kuri Centre Saint Vincent Pallotti i Gikondo mu mwiherero w’umunsi umwe, usoza umwaka wa 2025, bagira umwanya wo gusangira ijambo ry’Imana, no gutamba igitambo cy’Ukarisitiya.

Mu nyigisho yatanze ifite umutwe ugira uti: “Hamwe ba Bikira Mariya na Yozefu imbere y’ikirugu, dutangarire umukiza”, Padiri Emmanuel Mugiraneza yavuze ko mu bisanzwe abantu benshi bizihiza Noheli bakora ibirori ariko ntibite ku gaciro kuvuka kwa Yezu kwazanye mu buzima bwabo. Ati: “Mu kwigira umuntu kw’Imana, umuntu wese yahawe agaciro, umuntu wese yabaye nyakubahwa”.

Agendeye ku Ivanjiri Ntagatifu uko yanditswe na Luka 2:1-17, Padiri Emmanuel yasobanuye ko Yezu yavutse mu gihe hariho umwami Augustus (bivuze umuntu ukwiriye kuramywa mu rurimi rw’Ikigereki) ari we wategetse ko habaho ibarura mu gihugu cyose. Yezu rero yavutse muri icyo gihe kugira ngo agaragaze ko hari uwundi mwami ukwiriye gusemywa.

Ubwo Bikiramariya na Yozefu bageraga mu mujyi wa Betelehemu babuze ahantu bacumbika kandi igihe cyo kubyara kigeze, biba ngombwa ko Yezu avukira mu kiraro, ibi bikaba bigaragaza guca bugufi. Uku guca bugufi ni yo soko ya Caritas kuko Yezu yigize uwa nyuma mu bakene kuko n’abakene bavukira mu ngo zabo.

Betelehemu bivuga inzu y’umugati, ibi bikaba bisobanuye ko Yezu ari umugati: yigize umugati kugira ngo azaribwe, abakene babone icyo kurya. Yaryamye mu kavure (aho amatungo yariraga), bikaba byari bisobanuye ko ari umugati ugomba kuribwa.

Padiri Emmanuel yagize ati: “Muri iyi shusho ya Noheli ni ho tubonera Caritas: rwa rukundo rw’Imana imanuka mu ijuru, ikigira umuntu. Abantu badafite aho barara bangana gute? Si benshi? Muri Noheli tubonamo abo bantu bose, bakeneye kugirirwa neza”.

Padiri Emmanuel Mugiraneza ubwo yatangaga inyigisho.

Muri Noheli, mu kwigira umuntu kw’Imana, umuntu wese yabaye nyakubahwa. Bijyana no kudatesha agaciro umuntu, ukamuha icyubahiro cye. Imana yamuhaye agaciro kadasanzwe. Noheli ni umunsi mukuru ufite ubutumwa: umuntu wese afite agaciro kadasanzwe.

Padiri Emmanuel yibukije abakozi ba Caritas ko bakwiye kwibaza ingano y’agaciro baha abantu, haba mu kazi, aho batuye cyangwa mu ngo zabo.  Yongeyeho ko Noheli ari umunsi ukwiriye kwibutsa umuntu wese ko afite agaciro gakomeye nk’umuntu. Ati: “Kuri Noheli ugasanga umuntu yasinze aragenda atukana, yitwaye nabi. Menya ko uri uw’agaciro”.

Padiri Emmanuel yasoje avuga ko Caritas y’ukuri atari serivisi, ahubwo ko Caritas ari umuntu, ni Yezu Kristu. Ubutumwa bwa Caritas ni ugukomeza ubutumwa bwa Kristu muri iyi si. Caritas ni ururimi rwa Kiristu, igomba kuvuga, ikibutsa isi ko umuntu afite agaciro gakomeye. Iti n’ubwo muryamye hari ahantu bafite ubukene, hari abantu Kristu yapfiriye babayeho nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.