Mu rwego rwo gukomeza kugabanya ikwirakwizwa rya virusi itera SIDA no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu rubyiruko rutishoboye, Caritas Rwanda ibinyujije muri Gahunda ya Igire-Gimbuka yakoze ubukangurambaga mu kigo ngororamuco cy’Iwawa giherereye mu karere ka Rutsiro, ku ya 18 Kamena 2025. Iyi gahunda yakozwe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro na Diyosezi ya Nyundo.
Ubukangurambaga bwari bugamije kwigisha urubyiruko ruri i Iwawa ibijyanye no kwirinda virusi itera SIDA no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsinda, bashishikarizwa kwipimisha virusi itera SIDA ku bushake no gufata imiti igabanya ubukana mu gihe basanze baranduye.
Ubukangurambaga bwabimburiwe n’igitambo cya misa aho abasore 41 babatijwe, 5 bahabwa Ukaristiya ya mbere, 31 barakomezwa naho 8 bagarukira Imana.

Impanuro z’umunsi
Ubutumwa bwatanzwe n’abafashe ijambo muri ubu bukangurambaga, bwagarutse ku isanamitima, ku gushima iki gikorwa, gukangurira uru rubyiruko kuzitwara neza nirusohoka no kwipimisha ku bushake virusi itera SIDA, abasanze baranduye bagahita batangira gufata miti igabanya ubukana.
Padiri Eugène Niyonzima, umuyobozi w’umuryango w’Abapalotini mu Karere k’ibiyaga bigari n’Ububiligi akaba n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abihayimana, yahumurije urubyiruko ruri i Wawa, arwibutsa ko n’ubwo ibikomeretsa bitabura mu buzima bwa muntu, cyangwa nawe agakora ibibi bituma bamwita amazina atamuhesheje agaciro, Imana yo yandika ibigororotse ku mirongo igoramye, ikabikorera ahiherereye ikoresheje ikaramu yitwa “imbabazi”. Padiri Eugène yongeyeho ko igihe cyose bafite umutima wo kwicuza imbere y’Imana, nayo yiteguye kubababarira no kubahindura.

Umuhuzabikorwa w’Ikigo ngororamuco cy’Iwawa Dr Jean Damascène Nshimiyimana yashimiye abashyitsi kuko batekereje gusura urubyiruko ruri Iwawa, bakaruzanira ifunguro rya Roho n’impano zinyuranye zirufasha kurushaho kugira ubuzima bwiza. Yagize ati: “Njye nemera ko imiti ikora ikoranye. Iyobokamana n’ivugabutumwa bigira uruhare rukomeye mu igororamuco. Turabashimira ko mwasize za ntama 99, mukaza kureba 1 yazimiye”.

Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, umushumba wa Diyosezi ya Nyundo akaba na Perezida wa Caritas Rwanda, yabwiye uru rubyiruko ko rukwiye gukurikiza imvugo bakoresha Iwawa igira iti: Uwari Sawuli yahindutse Pawulo, rukareka kuba nka Sawuli watotezaga abantu b’Imana bagahinduka ba Pawulo bavuga ubutumwa bwiza bw’Imana.

Ubutumwa bwari bwamanitswe hirya no hino ahabereye iki gikorwa, bwakanguriraga urubyiruko kwirinda ku bushake virusi itera SIDA, kugira ngo bamenye uko bahagaze, abasanze baranduye batangire gufata imiti igabanya ubukana bwa SIDA.
Muri ubu bukangurambaga kandi, Caritas Rwanda ibinyujije muri gahunda ya igire-Gimbuka yatanze imyenda y’abakinnyi b’umupira w’amaguru ku makipe abiri n’imipira 2 yo gukina, Paruwasi ya Congo Nil itanga imipira yo gukina umukino w’amaboko (basketball), ihuriro ry’Abihayimana ritanga impano zirimo imyenda n’inkweto (ku bari Iwawa bakennye kurusha abandi), Bibiliya, udutabo tunyuranye n’amashapule (ku bahawe amasakaramentu).