March 30, 2026

Abafashamyumvire 24 b’umushinga Gera Ku Ntego Rubyiruko bakorera mu turere twa Rwamagana na Kayonza bahawe impamyabumenyi zibemerera kuba ba rwiyemezamirimo, nyuma y’umwaka bahabwa ubumenyi bunyuranye burimo gukurikirana amatsinda yo kuzigama no kugurizanya, bagahabwa isuzumabumenyi ndetse bakaritsinda.

Iki gikorwa cyabaye kuri 25 na 26 Werurwe 2026, kikaba ari kimwe mu bikorwa by’umushinga w’urubyiruko Gera ku Ntego (GKN), uterwa inkunga na CRS, ugashyirwa mu bikorwa na Caritas Kibungo mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Ngoma, ku bufatanye na Caritas Rwanda.

Nzabandora Ildephonse, umwe muri ba rwiyemezamirimo wo mu karere ka Rwamagana, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yiteje imbere, avuga ko mbere yo guhura n’uyu mushinga yabaga mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, ariko ntagire icyo ageraho kuko nta gikorwa yabaga yarateganije. Nyuma yo guhura nawo, yinjiye mu itsinda afite intego zo korora ingurube, arashe ku ntego abasha kubaka ikiraro, aguza n’andi Frw 1.000.000 atangira kuzorora none ubu ageze kure nk’uko abivuga.

Mugenzi we Dusabemariya Florentine wo mu karere ka Kayonza, avuga ko yatangiye korora inkoko 20 abikesha inguzanyo y’itsinda, none ubu ageze kuri 45.

Dusabemariya Florentine umwe muri ba rwiyemezamirimo ba Kayonza, worora inkoko.

 

Mu muhango wo gutanga inyemezabumenyi mu Karere ka Rwamagana, uwari uhagarariye CRS muri iki gikorwa, Madamu Anathalie Mukankusi, yashimiye uru rubyiruko rwabaye ba rwiyemezamirimo, Caritas Kibungo, Caritas Rwanda n’inzego z’ibanze, kuko nk’uko yabisobanuye, n’ubwo CRS yatanze amafaranga, itari kwishoboza gushyira mu bikorwa uyu mushinga iri i Kigali.

Yongeyeho ko ababaye ba rwiyemezamirimo babikwiriye koko, kuko bakorewe isuzuma ririmo kubazwa, raporo batanze mu gihe bamaze bakurikirana amatsinda zirasuzumwa, ndetse amatsinda bakurikirana arasurwa kugira ngo barebe uko akora. Uko ari 24, bose basanze bashoboye.

Madame Anathalie yasabye aba ba rwiyemezamirimo gukora cyane kugira ngo bagere kure, ariko anasaba inzego z’ubuyobozi kubahuza n’amatsinda bafasha kugira ngo babagezeho ubumenyi, ariko bagakangurira abaturage ko bazajya babagenera itike.

Madame Anathalie Mukankusi, ni we wari uhagarariye CRS bu birori byo gutanga impamyabumenyi.

Uwari uhagarariye Akarere ka Rwamagana, Bwana Pierre Rutinduka yashimiye Caritas Kibungo n’abafatanyabikorwa bayo, kuko uru rubyiruko ari imbaraga akarere kungutse. Ku bijyanye n’ubusabe bwa CRS ko ba rwiyemezamirimo bafashwa kubona amatsinda mashya bakurikirana, Bwana Pierre yavuze ko ari inshingano z’ubuyobozi kandi ko iki kifuzo agishyikiriza ubuyobozi bw’Akarere.

Mu gikorwa cyo gutanga inyemezabumenyi mu Karere ka Kayonza, Padiri Emmanuel Bamporineza, Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Caritas Rwanda wari umushyitsi mukuru, yashimiye CRS yatanze inkunga yo gufasha uru rubyiruko, ashimira n’inzego z’ibanze mu gufasha Caritas gushyira mu bikorwa neza umushinga uhereye ku gutoranya abagenerwabikorwa.

Padiri Emmanuel yashimiye n’uru rubyiruko ko rwakurikiranye amasomo rukayageza ku musozo, arubasaba kubyaza inyungu ubumenyi rwahawe muri aya magambo: “Isi iri mu muvuduko w’iterambere ryihuta, inkunga mwaha Caritas na Leta, ni uko ubumenyi mwahawe mwabubyaza umusaruro ntimubwicarane, bukabagirira akamaro mwe ubwanyu, ndetse bukanagirira akamaro abo muzafasha”.

Padiri Emmanuel Bamporineza, Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Caritas Rwanda.

Biteganijwe ko ku wa 31 Werurwe 2026, abandi bafashamyumvire 12 bazahabwa inyemezabumenyi zibemerera kuba ba rwiyemezamirimo bakurikirana amatsinda yo kuzigama no kugurizanya. Kuva mu Ukwakira 2024, umushinga Gera Ku Ntego Rubyiruko ufasha amatsinda yo kuzigama no kugurizanya 242 yo mu turere 3 twavuzwe hejuru, ahuriyemo urubyiruko 6.049, rwizigamye asaga Frw miliyoni 101.7, ndetse rukaba rwarakoresheje inguzanyo ivuye muri aya matsinda isaga Frw miliyoni 82.3 (01/10/2024- 31/12/2025).

Uretse igikorwa kibyara inyungu abanyamuryango b’itsinda bahuriyeho (Group economic activity), abanyamuryango ba buri tsinda mu yafashwa n’umushinga Gera Ku Ntego Rubyiruko bagira ibikorwa bahuriraho bigamije gufasha abatishoboye (Group service activity).

March 30, 2026
March 30, 2026

Inteko Rusange ya 29 ya Caritas Rwanda yateranye kuva ku wa 23 kugeza ku wa 24 Werurwe 2026, kuri Centre Saint Vincent Pallotti i Gikondo. Iyi nNteko yarebeye hamwe ibyagezweho mu mwaka wa 2025, inategura ibikorwa bizakorwa mu 2026 hagamijwe gukomeza gushimangira ubwitange bw’umuryango mugari wa Caritas mu gufasha abatishoboye.

Mu ijambo rifungura Inteko Rusange ku mugaragaro, Nyiricyubahiro Myr Anaclet Mwumvaneza, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo akaba na Perezida wa Caritas Rwanda   yavuze ko ibyagezweho mu 2025 ari umusaruro w’ubufatanye bukomeye n’abafatanyabikorwa barimo Guverinoma y’u Rwanda, abafatanyabikorwa kamara ba gahunda za Caritas Rwanda, ndetse n’abafatanyabikorwa mu bya tekiniki n’imari. Musenyeri Anaclet yanagaragaje ko ari ngombwa kongera ubushobozi bwo kwigira mu by’imari no gushimangira uruhare rwa kominote nyarwanda kugira ngo ibikorwa byo gufasha abatishoboye birusheho kuramba kandi bigerweho uko bikwiriye.

Myr Anaclet Mwumvaneza, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange ya Caritas Rwanda ya 29.

Nyiricyubahiro Myr Arnaldo CATALAN, Intumwa ya Papa mu Rwanda, mu ijambo rye, yasabye Caritas Rwanda gushingira ibikorwa byayo ku nkingi eshatu z’ingenzi zagarutsweho na Papa Lewo wa XIV ubwo yahuraga abahagarariye ibihugu byabo i Vatikani ari zo: amahoro, ubutabera n’ukuri[1]. Nk’uko yabivuze, amahoro ntasobanuye kubura kw’intambara gusa, ahubwo ati amahoro ni impano y’Imana mbere na mbere, ni ubuzima bugomba kuranga imibanire y’abantu n’imiryango, bugahindura imibereho yabo. Yongeyeho ko ubutabera bufitanye isano n’amahoro kandi bugasaba imbaraga mu kurwanya ubusumbane no kurengera agaciro k’abantu, cyane cyane abatishoboye. Kiriziya ifite umuhamagaro wo kugaragaza Ukuri ku byereye muntu n’isi kandi kudufasha guhangana n’ibibazo by’isi ya none no kubaka umubano mwiza mu bantu.

Nyiricyubahiro Myr Arnaldo Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda, mu gihe yagezaga ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange ya Caritas Rwanda ya 2026.

Kimwe mu byaranze iyi Nteko Rusange ni ukugaragaza raporo y’ibikorwa bya 2025 binyuze mu mashami ane ya Caritas: (i) Ubutegetsi n’Imari, (ii) Kwita ku Batishoboye n’Ubutabazi, (iii) Ubuzima, (iv) n’Iterambere. Ibi byafashije gusuzuma ibyagezweho no kurebera hamwe imbogamizi zagaragaye. Ibitekerezo byatanzwe n’abari muri iyi Nteko Rusange ya Caritas Rwanda byagaragaje ubushake bwo gukorera mu mucyo, no gukomeza kunoza imikorere.

N’ubwo umwaka wa 2025 waranzwe n’igabanuka ry’inkunga zituruka hanze (ingengo y’imari yagabanutseho 16% ndetse n’abakozi bagabanukaho 25%), Caritas Rwanda yishimiye ko yongeye gufata umurongo mwiza, aho ingengo y’imari iteganyijwe yazamutse kubera imishinga mishya yabonetse nyuma y’ibibazo yari yahuye nabyo muri 2025.

Ku bijyanye n’Ukwezi kw’Urukundo n’Impuhwe kwa 2025, habonetse umusaruro ungana Frw 239.508.573 yatanzwe na kominote agenewe gutabara abatishoboye. Diyosezi ya Ruhengeri yabaye iya mbere ikusanya Frw 48.853.604, ikurikirwa na Diyosezi ya Nyundo yakusanyije Frw 40.373.726.

Muri iyi Nteko Rusange hanagaragajwe gahunda y’ibikorwa bya 2026. Buri shami ryerekanye iby’ingenzi rizibandaho n’ingamba zizakoreshwa, bituma habaho ibiganiro byubaka bigamije kongera ireme n’imikoranire mu bikorwa biteganyijwe mu 2026 kugirango Caritas ikomeze kugera ku ntego yayo.

Umunsi wa kabiri wibanze ku kungurana ibitekerezo hagamijwe kurushaho gushimangira ubutumwa bwa Caritas mu gufasha abatishoboye. Nyuma y’inama zihariye zahuje (i) Abepiskopi, (ii) Abayobozi ba Caritas za Diyosezi, (iii) n’Abalayiki, abari mu nteko bakoze imyanzuro izagenderwaho muri 2026.

Inama yihariye y’abalayiki, imwe mu zabaye mbere y’uko Inteko Rusange ya 29 ya Caritas Rwanda isoza.

Incamake y’imyanzuro y’Inteko Rusange ya Caritas Rwanda ya 2026

Imyanzuro yafatiwe mu Nteko Rusange ya 29 ya Caritas Rwanda ishimangira cyane kongera imikoranire n’ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye za Kiliziya. Inama y’Abepiskopi mu Rwanda (CEPR) na Caritas Rwanda basabwe kurushaho kunoza imikoranire hagati ya za komisiyo na serivisi za Kiliziya na Caritas za Diyosezi, mu rwego rwo kunoza imikoreshereze y’umutungo no kongera ireme ry’ibikorwa bigamije iterambere ryuzuye rya muntu.

Hanagaragajwe akamaro ko kongera ubushobozi bw’inzego mu kwigira hifashishijwe uburyo bwo gushaka no gucunga umutungo. Caritas Rwanda na Caritas za Diyosezi basabwe gushaka ingamba nshya zo kongera umutungo, guteza imbere ibikorwa bibyara inyungu no kwimakaza umuco wo kwigira. Guteza imbere umuco wo gukora igenzura no kwagura uburyo bwo gukusanya inkunga, cyane cyane mu kwezi kw’Urukundo n’Impuhwe, byagaragajwe nk’iby’ingenzi mu gukomeza gukorera mu mucyo no kuramba kw’ibikorwa bya Caritas.

Imyanzuro kandi yibanze ku gushimangira ubutumwa bwa Caritas mu kwita kuri roho n’imibereho myiza y’abantu. Ibi birimo gushyira mu bikorwa gutanga serivisi za roho mu magororero no mu bigo nderabuzima, no guteza imbere kugira umutima wa Caritas mu nzego zose.

[1] https://www.vaticannews.va/fr/pape/news/2025-05/discours-leon-xiv-corps-diplomatique-saint-siege.html

March 9, 2026

Kuva ku wa 3 kugeza ku wa 5 Werurwe 2026, abayobozi baturutse mu bice bitandukanye by’Umuryango wa Caritas Internationalis bateraniye i Kigali mu Nama Mpuzamahanga y’Ibikorwa by’Ubutabazi ya 2026, yari ifite insanganyamatsiko igira iti: 𝗠𝘂 𝗿𝘂𝗸𝘂𝗻𝗱𝗼 𝘁𝘂𝗯𝗮𝘀𝗵𝗮 𝗴𝘂𝗵𝗮𝗻𝗴𝗮𝗻𝗮 𝗻𝗶𝗺𝗯𝗼𝗴𝗮𝗺𝗶𝘇𝗶: 𝗨𝗯𝘂𝘁𝗮𝗯𝗮𝘇𝗶 𝗯𝘄𝗮 𝗖𝗮𝗿𝗶𝘁𝗮𝘀 𝗺𝘂 𝗜𝘀𝗶 𝗶𝗵𝗶𝗻𝗱𝗮𝗴𝘂𝗿𝗶𝗸𝗮.”

Iyi nama yamaze iminsi itatu yahuje abahagarariye Caritas z’ibihugu hirya no hino ku isi kugira ngo baganire ku mpinduka ziri kuba mu rwego rw’ibikorwa by’ubutabazi no kurushaho gukomeza ubufatanye hagati y’abagize iri huriro. Mu gihe ibibazo byugarije isi bigenda birushaho gukomera no kuba byinshi, iyi nama yabaye umwanya wo gusangira ubunararibonye, kuganira ku mbogamizi ziri kuvuka, no gushaka ingamba zatuma Caritas ikomeza gukora neza kandi ikagendera ku mahame yayo mu butumwa bwayo bwo gufasha abari mu kaga.

Musenyeri Anaclet Mwumvaneza ni we wafunguye iyi nama ku mugaragaro.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko urwego rw’ibikorwa by’ubutabazi ku isi ruri kunyura mu mpinduka zikomeye. Kwiyongera kw’amakimbirane ya politiki mpuzamahanga, ibiza biterwa n’imihindagurikire y’ikirere, gukura abantu mu byabo, ndetse n’intambara zimara igihe kirekire, byose bituma ibikenewe mu butabazi birushaho kwiyongera. Muri iki gihe kandi, imiryango ikora ibikorwa by’ubutabazi ihura n’imbogamizi zirimo kugabanuka kw’umwanya w’imiryango itegamiye kuri Leta mu mikorere yayo, iterambere ry’ikoranabuhanga ryihuta, ndetse n’impinduka mu buryo abaterankunga bashyiramo imbaraga.

Muri uru rwego, imiryango ya Caritas irasabwa guhindura uburyo ikoramo, ariko igakomeza gushingira ku ntego yayo yo kwita ku batishoboye kurusha abandi. Bitewe n’uko Caritas ikorera mu baturage kandi ikiyemeza guteza imbere iterambere ryuzuye ry’umuntu, ihuriro rya Caritas rifite amahirwe yihariye yo guhangana n’izi mbogamizi riyobowe n’impuhwe, rihanga udushya no gukorera mu bufatanye.

Umunsi wa mbere w’iyi nama wibanze ku gusuzuma impinduka mu rwego rwa politiki mpuzamahanga n’urw’ibikorwa by’ubutabazi, ndetse n’ingaruka zabyo ku bikorwa bya Caritas.

Abitabiriye ibiganiro basesenguye uburyo imihindagurikire y’isi ihindura imikorere y’ibikorwa by’ubutabazi, banaganira ku buryo ihuriro rya Caritas rishobora guhuza ingamba zaryo n’izo mpinduka kugira ngo rikomeze gukora rishingiye ku mahame arigenga, rikore neza kandi mu buryo buhamye. Ibiganiro byagaragaje kandi akamaro ko gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’abagize Caritas kugira ngo bashobore gutanga ubutabazi bwihuse kandi bufite umusaruro ufatika ku bahura n’ibiza n’ibibazo hirya no hino ku isi.

Ifoto y’urwibutse / Inama y’ibikorwa by’ubutabazi bya Caritas Internationalis 2026.

Umunsi wa kabiri wibanze ku gushyira imbere imiryango yo mugihugu imbere n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze (localisation and local leadership) mu bikorwa by’ubutabazi, hagaragazwa uruhare rukomeye rw’imiryango ya Caritas ikorera mu bihugu ndetse no hagati mu baturage mu gutabara abahuye n’ibibazo.

Abitabiriye iyi nama bashimangiye ko ari ingenzi gushyira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku isonga ry’ibikorwa by’ubutabazi, kuko akenshi ari bo babanza kugera ku baturage mu gihe cy’ibiza. Kongerera ubushobozi izi nzego, kumvikanisha ijwi ryazo mu biganiro byo ku rwego mpuzamahanga, no guteza imbere ubufatanye bungana hagati y’abafatanyabikorwa, byagaragajwe nk’ibintu by’ingenzi bizibandwaho mu gihe kiri imbere.

Kwizihiza no gusangizanya imikorere myiza

Umunsi wa nyuma w’iyi nama wahariwe kwishimira no gusangizanya imikorere myiza mu bikorwa by’ubutabazi ikorwa n’imiryango ya Caritas mu bice bitandukanye by’isi.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje ingero z’ibikorwa bishya n’imishinga yatanze umusaruro mwiza mu nzego zitandukanye z’ikorwa ry’ubutabazi, bituma habaho kwigiranaho no kungurana ibitekerezo hagati y’abagize ihuriro. Ibi byagaragaje ubudashyikirwa, ukwihangana n’umuhate w’imiryango ya Caritas ikorera mu bice bitandukanye by’isi.

Iyi nama mpuzamahanga yasojwe abayitabiriye biyemeje gushimangira ubufatanye hagati y’imiryango ya Caritas no kongera ubushobozi bw’iri huriro mu gutabara no gufasha abakeneye ubufasha bwihuse.

Ishingiye ku mpuhwe kandi iyobowe n’indangagaciro zubahiriza agaciro ka muntu n’ubutabera mu mibereho, Caritas ikomeje guhagarara ku ruhande rw’abanyantege nke hirya no hino ku isi. Ibyaganiriweho n’imyanzuro yafatiwe muri iyi nama bizafasha gutanga icyerekezo cy’ibikorwa by’ubutabazi bya Caritas mu myaka iri imbere, kugira ngo ikomeze kuba umufatanyabikorwa wizewe kandi ukomeye mu guhangana n’ibibazo byiyongera mu rwego rw’ubutabazi ku isi.