Umushinga Gikuriro witaga ku bikorwa bigamije kuzamura imirire myiza, amazi isuku n’isukura ukaba waterwaga inkunga na USAID kuva mu kwezi kw’ukwakira 2016, washoje ibikorwa byawo muri Nyakanga 2020, abo wagezeho biyemeje kuzakomeza gusigasira ibyo bagezeho.
uyu mushinga washyizwe mu bikorwa binyuze mu ihuriro ry’imiryango ibiri mpuzamahanga, (CRS) na SNV na Caritas Rwanda umufatanyabikorwa wawushyize mu bikorwa mu turere tubiri Nyabihu na Ruhango.
Intego y'ibanze y’Umushinga USAID Gikuriro kwari ukuzamura imirire myiza mu bagore bageze mu myaka y’uburumbukea ndetse n’abana bari munsi y’imyaka itanu, hibandwa cyane cyane ku minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bw’ umwana kuva asamwe kugeza yujuje imyaka ibiri, mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi ndetse no guteza imbere imbonezamikurire y’abana bato.
Gikuriro yashyigikiye kandi igira uruhare mu gushyira mu bikorwa ingamba na gahunda ya Leta y'u Rwanda zo kurwanya imirire mibi zikubiye mu ngamba z’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda no kugabanya ubukene ya 2013-2018 (EDPRS II) zashyizwe mu cyerekezo 2020 mu Rwanda.

Mu rwego rwo kuzamura imirire y’ibanze mu miryango ifite abana bari munsi y’imyaka itanu, umushinga Gikuriro wageze ku bagenerwabikorwa biciye mu Mashuri mbonezamirire, imirimashuri ndetse n’amatsinda avuguruye yo kuzigama no kugurizanya. Imiryango yagezweho yose ni 11,508 mu karere ka Nyabihu.
Ibikorwa byo guteza imbere amazi, isuku n’isukura muri rusange byageze ku ngo 42,579 i Nyabihu n’ingo 36.848 muri Ruhango, bose bari bibumbiye muri kelebe z’ubuzimamu midugudu yose igize utwo turere twavuzwe haruguru.
Caritas Rwanda yafatanyije kandi n’inzego z’ibanze cyane cyane uturere binyuze muri ihuriro ry’abatanyabikorwa (JADF) ndetse no Komite nkomatanyanzego yo kurwanya imirire mibi mu turere mu gushyira mu bikorwa umushinga Gikuriro. Mu karere ka Ruhango, Gikuriro yibanze ku bikorwa biteza imbere isuku n’isukura, byose byujuzanyije n’ibikorwa by’umushinga USAID/GIMBUKA nawe ushyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda muri ako karere ukaba wibanda cyane ku bikorwa biteza imbere imirire myiza .
Mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga Caritas Rwanda yubatse ubushobozi bw’abakozi bo mu nzego z’ibanze n’ibigo nderabuzima kugira ngo igihe uyu mushinga uzaba usoje ibikorwa byawo, bo bazabikomeze, bakomeze kurwanya imirire mibi, bakomeze kwita ku isuku kandi bashishikarize abaturage kwishakamo ibisubizo.
Uyu mushinga usize abantu barenga 150.000 babonye amazi meza binyuze mu mavomero 28 (water kiosks) n’amasoko 126 (water springs) yubatswe mu mirenge itandukanye. Ingo 34,530 ubu zifite imisarani isukuye n’ahantu ho gukarabira intoki.
Abana 30.765 bari munsi y’imyaka itanu bagezweho na gahunda y’imirire myiza, binyuze mu mashurimbonezamirire ndetse no mu butumwa n’inyigisho bagiye bahabwa mu mahuriro atandukanye y’abaturage.
Uyu mushinga kandi wabashije gushyikiriza abatishoboye 4,673 amabati 8,910 yo gusakaza ubwiherero abagera ku 8,790 batangiye amatsinda avuguruye yo kuzigama no kugurizanya.




- 411 views