Skip to main content
x

Caritas Kibungo yabafashije guhindura imibereho

La Caritas « Un pilier de leur survie »

Urubyiruko rutandukanye rwo muri Diyoseze ya Kibungo rurashimira Caritas Kibungo yarufashije kuva mu buzima bwo mu muhanda rugatangira ubuzima rwishakamo ibisubizo binyuze mu mirimo y’amaboko rwahuguwemo.

Kugera ubu Caritas Kibungo imaze guhugura abatari bake bavuye mu buzima bwo mu muhanda bagahabwa amahugurwa ku mirimo y’amaboko ndetse bakanigishwa kwizigamira mu bimina bashinze hagati yabo.

Nduhura Yves Olivier w’imyaka 25 avuga ko yabayeho igihe kinini aba mu muhanda kubera ubukene bw’umuryango bwatumye atabasha gukomeza amashuri abitewe no kubura ibikoresho.

Yagize ati « Natangiye kwishakashakiriza imibereho ndi muto cyane kubera ko umuryango wanjye wari ukennye cyane bigera ubwo ubuzima bwanjye bukomereje mu muhanda. Nabayeho nabi ariko nyuma nza guhura n’abagiraneza muri Caritas Kibungo banshyira mu bandi ndahugurwa ubu mba mu ishyirahamwe na bagenzi banjye ukora ubwikorezi kandi biradutunze »

Nsekanabo Emmanuel w’imyaka 45 avuga ko yubatse ariko yageze ubwo yumva gutunga umuryango bimunaniye kuko atagiraga aho kuba we n’umugore n’abana be babiri bagahora bazerera. Avuga ko mu mwaka wa 2019 yafashijwe na Caritas ibashyira mu ishyirahamwe, ibahugura ku bijyanye no kwizigamira, uyu munsi akaba akora imirimo y’ubwikorezi akabona ikibatunga akanazigamira umuryango we.

Caritas Kibungo kuri ubu ukurikirana ishyirahamwe rigizwe n’abantu 40 bakora ibikorwa by’amaboko bitandukanye, birimo ubwubatsi, kwikorera imizigo ndetse no gutwara amagare.

Sœur Drocelle uri mu ishami rishinzwe gukurikirana iri shyirahamwe avuga ko bifasha koko abarigize kuko uyu munsi batakiba ku mihanda bafite ibikorwa bibinjiriza amafaranga, kandi bakabasha kwizigamira bityo ntibabure ubwisungane mu kwivuza cyangwa ibindi bakenera mu rugo.

Caritas Kibungo ifasha irishyirahamwe cyane cyane mu bijyanye n’ubujyana, igatanga amahugurwa ku bijyanye no kwizigama, yanageneye umwambaro w’akazi (Isarubeti) abahawe amahugurwa bose.

 

 

Add new comment

Restricted HTML

  • No HTML tags allowed.