Skip to main content
x

Abayobozi b’ibigonderabuzima bishimiye ibikoresho byo kwirida Covid-19 bahawe na Caritas Rwanda

La Caritas « Un pilier de leur survie »

Abayobozi b’ibigonderabuzima 109 bya Kiliziya Gatolika,barashima inkunga y’ibikoresho byo kwirinda Covid-19 bashyikirijwe na Caritas Rwanda, ikaba ari inkunga yatanzwe na Caritas Internationalis.

Mu rwego rwo gukomeza kugoboka abanyarwanda muri iki gihe kitoroshye cyo kurwanya COVID-19, Caritas Rwanda ibinyujije mu ishimi ryayo ry’ubuzima, igerageza gushaka inkunga, zaba izijyanye n’ibikoresho byo kwirinda no kurwanya iki cyorezo cyangwa ibyo kurya bihabwa imiryango ikennye kurusha indi.

Ibikoresho caritas yashyikirije abayobozi b’ibi bigo nderabuzima, bigizwe n’ubukarabiro(kandagira ukarabe) isabune, udupfukamunwa, router yifashishwa mu ikoranabuhanga,  n’ibindi. Naho ku bijyanye n’ibiribwa, harimo Kawunga, Ibishyimbo n’amata.

Soeur Utamuriza Faina, umuyobozi w’ikigonderabuzima cya Mugombwa, cyo mu karere ka Gisagara  yagize ati  “Turashimira Caritas Rwanda kuba yadutekerejeho ikaduha ibi bikoresho muri iki gihe bikenewe cyane, ibikoresho  by’isuku nk’ibi Caritas iduhaye bihora bikenewe cyane kuko kwa muganga tugira abantu benshi baza batugana kandi biba ari ngombwa ko babanza gukaraba intoki mbere yo kujya ahatangirwa serivisi bakeneye.”

Soeur Faina avuga ko ku kigo nderabuzima ayoboye hari hasanzwe ubukarabiro bwubatse ku muryango aho abantu bose binjirira, ariko ko butari buhagije ngo kuko gukaraba kenshi ari ingenzi, ibi bikoresho bahawe bigiye kunganira mu kunoza neza isuku no kubahiriza amabwiriza y’ubwirinzi bw’icyorezo cya Covid-19.

Avuga ko kuva Covid- yatangira kugaragara mu Rwanda, mu kigo nderabuzima cya mugombwa hagaragaye abarwayi 33 mu mezi atandukanye, bakitabwaho bose bakaba barakize neza.

Ibigo nderabuzima byahawe ibikoresho by'ubwirinzi birashimira Caritas Rwanda
Ibigo nderabuzima byahawe ibikoresho by'ubwirinzi birashimira Caritas Rwanda

Barahira Felix, umucungamutungo w’ikigonderabuzima cya Matyazo giherereye mu karere ka Huye, avuga ku byishimo batewe n’ibiresho bahawe na Caritas Rwanda yagize ati “Urugero, iyi kandagira ukarabe baduhaye  ushobora kuyishyira imbere y’abo ababyeyi babyarira(maternite), bigafasha abahagana kuko iyo uje ahagana ahageze arabanza agakaraba na none kabone n’ubwo aba yabanje gukaraba akinjira mu kigo, ibi bigafasha kunoza ya suku nyuma y’uko umurwayi aba yagiye azenguruka muri serivisi zitandukanye z’ikigo nderabuzima.”

Avuga ko muri iki kigonderabuzimahagiye hagaragara abarwayi mu bihe bitandukanye bari muri 50, bagiye bitabwaho,baravurwa, barakira ndetse na gahunda yo gukingira abari mu byiciro byateganyijwe yarakozwe.

Soeur Marie Leonille Mwitirehe umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Cyanika muri diyoseze ya Gikongoro, avuga ko bakunze guhura kenshi n’ikibazo cy’imyumvire y’abaturage ikiri hasi mu kugira isuku no kwirinda COVID-19 by’umwihariko, ariko bafatanyije n’ishami ry’ubuzima muri Caritas bakajya babahugura ndetse n’ubu bakaba bakomeje.

Avuga kandi ko ibi bikoresho bahawe bigiye kubafasha kongera imbaraga mu kurwanya no kwirinda COVID-19 kuko ababagana bose bazabasha kwisukura mbere yo guhabwa serivisi, bitabagoye.

Padiri Gilbert Kwitonda umuyobozi wa Caritas ya Diyoseze ya Butare arashimira cyane Caritas Rwanda ibaba hafi ikanabashyigikira mu butumwa basangiye bwo kwita ku bakene ndetse no kugira uruhare mu iterambere ryabo.

Add new comment

Restricted HTML

  • No HTML tags allowed.