Skip to main content
x

Ababyeyi barashima ko Caritas Rwanda yabakebuye mu guha abana babo uburere bwiza

La Caritas « Un pilier de leur survie »

Umushinga USAID Gimbuka ushyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda, wateguye amahugurwa agenewe imiryango ifashwa n’uyu mushinga,by’umwihariko ifite abana bari hagati y’imyaka 9 na 14, abibutsa akamaro ko kuganiriza no gukurikirana umwana mu buzima bwe bwa buri munsi, kandi agasobanurirwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Umushinga USAID Gimbuka ukorera mu turere twa RUBAVU, RUTSIRO, KARONGI, NYAMASHEKE na RUSIZI, hibandwa cyane ku bana b’imfubyi n’abakomoka mu miryango ikennye bafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida cyangwa bagerwaho n’ingaruka z’iyi ndwara ndetse n’abahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Imiryango ifashwa n’uyu mushinga mu turere twa Rusizi na Nyamasheke tugize Diyosezi ya Cyangugu,yitabiriye aya mahugurwa afite insanganyamatsiko yiswe “Umuryango ni ingezi” agera ku 181, igizwe na 100 yo mu Karere ka Rusizi ndetse na 81yo mu Karere ka Nyamasheke.

Muri aya mahugurwa ababyeyi basabwa kugaragaza ibibazo abana bahura nabyo n’abana bagasabwa kugaragaza ibibazo byabo, nyamara byashyirwa hamwe ugasanga hari ubwo ababyeyi batamenya ibibazo by’abana bitewe n’uko batabakurikirana ngo bamenye ubuzima bwabo bwa buri munsi, haba mu rugo ndetse no hanze.

Mu nyigisho aba babyeyi bahabwa harimo kubasobanurira ibibazo bitandukanye abana babo bahura nabyo, birimo; igitutu cyo kunywa ibiyobyabwenge, kugira inshuti z’abo badahuje igitsina bakiri bato, gusibywa ishuri n’ababyeyi bakabohereza mu mirimo, gukoreshwa imirimo ivunanye n’ibindi.

Bamwe muri aba babyeyi bavuga ko mbere yuko uyu mushinga Gimbuka uza bareraga abana batitaga ku burere bwabo kuko bumvaga ko umwana iyo umuhaye ibyo arya agahaga, biba birangiye, ntibabaze abana babo intego bafite mu buzima ndetse n’uburyo bakwirinda ibyabicira ejo hazaza habo.

Ababyeyi basobanuriwe akamaro ko guhora hafi y'abana babo
Ababyeyi basobanuriwe akamaro ko guhora hafi y'abana babo

Nsengiyumva Abdulahim yagize ati”Mbere y’uko uyu mushinga GIMBUKA uza,nari umubyeyi urera abana uko bisanzwe, nkabagaburira bakarya bagahaga ubundi  nkabohereza ku ushuri, ntabwo narinzi ko ngomba gukurikirana ko bageze ku ishuri ngo menye niba biga cyangwa batageze ku ishuri.Si nashoboraga kubasobanurira iby’ubuzima bw’imyororokere ndetse no kumenya ejo hazaza habo ntitubyiteho tukabibaharira”.

Nyuma yo guhabwa amahugurwa na CARTAS Rwanda binyuze mu mushinga GIMBUKA, aba babyeyi bamenye ko bagomba kwegera abana bakaganira ibintu bitandukanye birimo: Gukurikirana umwana bakamuba hafi   bakicara bakaganira kubyerekeye ubuzima bw’imyirorokere,uko indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zifata n’uko bazirinda.

Uwumukiza Petronile umubyeyi witabiriye aya mahugurwa, n’ikiniga yasobanuye ko atari azi uburyo kutaganiriza umwana we bishobora kumugiraho ingaruka, kuko akenshi umwana utaganirizwa anahura n’ibibazo hanze ntabashe kubibwira umubyeyi we kuko nta mwanya aba yamuhaye.

Yavuze ko mu byumweru 5 amaze ahugurwa yize byinshi ndetse yatangiye o kubishyira mu bikorwa, ubu akaba asigaye aganiriza umukobwa we w’imyaka 11, akamuba hafi, akamutoza imirimo yo mu rugo kandi akaba yarabonye n’umwana yarabikunze ndetse binabafasha gusabana kurushaho.

Si ababyeyi gusa bashima uyu mushinga wa Gimbuka kuko n’abana bavuga ko wahinduye ababyeyi babo, ubu bakaba basabana ndetse bakanajya inama, nyamara mbere bitarabagaho.

Babiri mu bana bitabiriye amahugurwa bagize bati” Mbere ababyeyi baradukubitaga gusa kandi ntibaduhe n’akanya ko kuganira nabo.Ariko ubu baratwicaza bakatuganiriza ubundi bakatubwira ko umwana agomba kumvira, gukora imirimo yo mu rugo abashije, akirinda ingeso mbi nko gutukana, ndetse akanirinda abashaka ku mushora mu ngeso mbi zose, zirimo no gukora imibonano mpuzabitsina”.

Muhire Gilbert, umukozi wa cartas Rwanda mu mushinga USAID/Gimbuka mu gice cya Mashyuza kigizwe n’imirenge ya Bugarama,Muganza,Gitambi na Gikundamvura,yavuze ko amasomo aba babyeyi bayakunze  cyane ku buryo basanze baradohotse ku burere bw’abana.

Yagize ati”Amasomo barayakunze cyane kuburyo dutangira ababyeyi bari bafite ikiniga, barabigishaga ugasanga barabaye .Bakumva ko aribo batuma abana babo bishora mu buzima bubi. Hahandi batacyahaga umwana watahaga mu ijoro ntibamubaze aho avuye ndetse yata ishuri bakamureka.”

Aya mahugurwa amaze ibyumweru 5 bikaba bitenganyije ko azamara ibyumweru 7.

Add new comment

Restricted HTML

  • No HTML tags allowed.