{"id":15711,"date":"2026-09-23T08:02:38","date_gmt":"2026-09-23T08:02:38","guid":{"rendered":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/?p=15711"},"modified":"2026-09-24T08:06:20","modified_gmt":"2026-09-24T08:06:20","slug":"igire-gimbuka-yahuje-abafatanyabikorwa-bishimira-ibyagezweho-bareba-nuburyo-bwo-kubibungabunga","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/igire-gimbuka-yahuje-abafatanyabikorwa-bishimira-ibyagezweho-bareba-nuburyo-bwo-kubibungabunga\/","title":{"rendered":"Igire-Gimbuka yahuje abafatanyabikorwa bishimira ibyagezweho bareba n\u2019uburyo bwo kubibungabunga"},"content":{"rendered":"<p>Kuri 15, 16, na 18 Nzeri 2026, umushinga wa Igire-Gimbuka wa Caritas Rwanda wahuje abafatanyabikorwa bawo mu turere twa Rubavu, Nyamasheke, Karongi na Rutsiro, bishimira ibyagezweho, ariko banarebera hamwe uko ibyo uyu mushinga wagezeho bitasubira inyuma, cyane ko ugiye gusozwa muri uku kwezi. Iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: <em>\u201cGukomeza umusaruro mu kurwanya SIDA binyuze mu buyobozi bw\u2019inzego z\u2019ibanze.\u201d<\/em><\/p>\n<p>Igikorwa cya mbere cyabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 15 Nzeri 2026, gikurikirwa n\u2019igikorwa cyabereye mu Karere ka Nyamasheke ku wa 16 Nzeri, ndetse n\u2019ibyabereye mu Turere twa Karongi na Rutsiro ku wa 18 Nzeri.<\/p>\n<p>Umushinga wa Igire-Gimbuka washyizwe mu bikorwa kuva mu Ukwakira 2022 kugeza muri Nzeri 2026, igera ku bana n\u2019ababyeyi cyangwa ababarera 68.299, ibaha serivisi zitandukanye zigamije gukemura ibibazo bijyanye n\u2019ubuzima, uburezi, kwiteza imbere mu bukungu no kurengera umwana.<\/p>\n<p><strong>Ibyagezweho mu rwego rwo kwita ku buzima <\/strong><\/p>\n<p>Mu rwego rw\u2019ubuzima, abantu 14.775 bahawe ubumenyi ku bijyanye n\u2019agakoko gatera SIDA ndetse bahuzwa na serivisi zo kuyirinda, zirimo no kwipimisha.<\/p>\n<p>Igire-Gimbuka kandi yafashije abantu 11.912 babana n\u2019ubwandu bw\u2019agakoko gatera SIDA, barimo abana n\u2019ingimbi n\u2019abangavu 1.206 bafite imyaka kuva kuri 0 kugeza kuri 20, binyuze mu nama zibafasha gufata imiti neza, kubakurikirana buri gihe no kubaha serivisi zo kwita ku buzima bwo mu mutwe n\u2019imibanire n\u2019abandi.<\/p>\n<p>Igire-Gimbuka kandi yatanze kandi serivisi zo kwita ku buzima bwo mu mutwe n\u2019imibanire n\u2019abandi ku bahuye n\u2019ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Hanashinzwe kandi amatsinda 25 y\u2019urungano afasha abantu gukomeza gufata imiti neza.<\/p>\n<p>Kimwe mu byagezweho by\u2019ingenzi mu rwego rw\u2019ubuzima ni uko 98.5% by\u2019abakurikiranywe bageze ku rwego rwo kudasigarana virusi nyinshi mu maraso (viral load suppression), bigaragaza akamaro ko gukomeza gufasha abantu babana na virusi itera SIDA gukurikiza imiti no kubakurikirana.<\/p>\n<p><strong>Gufasha abana gukomeza amashuri<\/strong><\/p>\n<p>Uburezi nabwo bwari mu byibandwagaho na Igire-Gimbuka. Abana 6.550 b\u2019imfubyi n\u2019abatishoboye bari mu kigero cyo kwiga bafashijwe kwiga no gukurikirana imitsindire yabo, aho 100% bagaragaje ubwitabire busanzwe ku ishuri.<\/p>\n<p>Uyu mushinga wishyuriye amafaranga y\u2019ishuri abanyeshuri 1.121, mu gihe abanyeshuri bose bafashijwe bahawe ibikoresho by\u2019ingenzi by\u2019ishuri birimo amakayi, amakaramu n\u2019ibikapu by\u2019ishuri. Abakobwa kandi bahawe ibikoresho by\u2019isuku bibafasha mu gihe cy\u2019imihango.<\/p>\n<p>Izi serivisi zagize uruhare mu kugabanya zimwe mu mbogamizi zishobora gutuma abana batitabira neza ishuri cyangwa batajya ku ishuri uko bikwiye.<\/p>\n<p><strong>Kongera ubushobozi bw\u2019imiryango mu bijyanye n\u2019ubukungu<\/strong><\/p>\n<p>Hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y\u2019umuryango, Igire-Gimbuka yahaye inkunga ingo 899 kugira ngo zongere ubushobozi bwo gukora imishinga ibyara inyungu.<\/p>\n<p>Abantu 260 bahawe ubufasha bwo kwiga imyuga n\u2019ubumenyingiro (TVET), burimo kwishyurirwa aya mahugurwa mu gihe cy\u2019amezi atandatu, kwimenyereza umwuga mu gihe cy\u2019amezi atatu ndetse no guhabwa ibikoresho byo gutangiza umurimo.<\/p>\n<p>Byongeye kandi, amatsinda 218 yo kwizigama no kugurizanya, agizwe n\u2019abanyamuryango barenga 6.275, bahawe ubumenyi ku micungire y\u2019imari kandi bahuzwa n\u2019ibigo by\u2019imari birimo amabanki n\u2019ibigo by\u2019imari iciriritse.<\/p>\n<p>Mu rubyiruko rwari rwugarijwe n\u2019ibibazo, harimo abangavu babyaye, 327 bahawe amatungo magufi afite agaciro ka Frw 50.000 kuri buri muntu, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere mu bukungu.<\/p>\n<p><strong>Kubaka imiryango itekanye<\/strong><\/p>\n<p>Igire-Gimbuka kandi yashyize imbaraga mu guteza imbere umutekano w\u2019abana, ingimbi n\u2019abangavu ndetse n\u2019imiryango.<\/p>\n<p>Abantu 890 bahuye n\u2019ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) bahawe serivisi yo kwita ku buzima bwo mu mutwe n\u2019imibanire n\u2019abandi, mu gihe abangavu babyaye 153 n\u2019ababyeyi babo bitabiriye serivisi zitangirwa muri <em>GBV mobile clinics<\/em> (ubuvuzi bukomatanije buhabwa abahuye n\u2019ihohoterwa n\u2019imiryango yabo).<\/p>\n<p>Uyu mushinga kandi wagejeje ku babana n\u2019abana 1.453 ubutumwa ku burere buboneye, bugamije kunoza imibanire no kuganira hagati y\u2019abana n\u2019ababyeyi cyangwa ababakurikirana. Muri bo, 100 bagezweho binyuze muri gahunda y\u2019Umuryango ni Ingenzi (Family Matters! Program).<\/p>\n<p>Hagati aho, abana 6.385 bafite imyaka 10-17 bitabiriye gahunda zo gukumira ibibazo zitandukanye, zirimo izerekeye ubuzima bw\u2019imyororokere n\u2019imibonano mpuzabitsina (SRHR), CBIM na FMP.<\/p>\n<p><strong>Gusigasire ibyagezweho<\/strong><\/p>\n<p>Abayobozi b\u2019Uturere bitabiriye ibi bikorwa bashimiye Caritas Rwanda ku byo Igire-Gimbuka yagezeho, banasaba ko mu gutegura imishinga mishya, Caritas Rwanda yakomeza kuzirikana abaturage bo mu Turere bakoreramo.<\/p>\n<p>Mu gihe Igire-Gimbuka igeze ku musozo, inama nk\u2019izi zishimangira akamaro k\u2019ubuyobozi bw\u2019inzego z\u2019ibanze, ubufatanye n\u2019ibikorwa biyobowe kandi bigashyirwa mu bikorwa n\u2019abari hafi y\u2019abaturage, mu rwego rwo gukomeza umusaruro umaze kugerwaho mu kurwanya SIDA.<\/p>\n<p>Izi nama zabaye umwanya wo kwishimira imyaka ine y\u2019intambwe imaze guterwa, ndetse no gutegura inzira yo gukomeza kubungabunga ibyagezweho mu gufasha abana, ingimbi n\u2019abangavu, abantu babana n\u2019agakoko gatera SIDA n\u2019imiryango yabo.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kuri 15, 16, na 18 Nzeri 2026, umushinga wa Igire-Gimbuka wa Caritas Rwanda wahuje abafatanyabikorwa bawo mu turere twa Rubavu, Nyamasheke, Karongi na Rutsiro, bishimira ibyagezweho, ariko banarebera hamwe uko ibyo uyu mushinga wagezeho bitasubira inyuma, cyane ko ugiye gusozwa muri uku kwezi. Iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: \u201cGukomeza umusaruro mu kurwanya SIDA &hellip; <a href=\"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/igire-gimbuka-yahuje-abafatanyabikorwa-bishimira-ibyagezweho-bareba-nuburyo-bwo-kubibungabunga\/\" class=\"more-link\">Continue reading <span class=\"screen-reader-text\">Igire-Gimbuka yahuje abafatanyabikorwa bishimira ibyagezweho bareba n\u2019uburyo bwo kubibungabunga<\/span><\/a><\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":15712,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[30],"tags":[],"class_list":["post-15711","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-news"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15711","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=15711"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15711\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":15713,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15711\/revisions\/15713"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/media\/15712"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=15711"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=15711"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=15711"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}