{"id":15558,"date":"2026-01-09T09:58:03","date_gmt":"2026-01-09T09:58:03","guid":{"rendered":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/?p=15558"},"modified":"2026-01-10T07:51:55","modified_gmt":"2026-01-10T07:51:55","slug":"gatsibo-uruhare-rwabagabo-muri-ecd-rwatumye-abana-barushaho-kwibona-mu-muryango-wuzuye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/gatsibo-uruhare-rwabagabo-muri-ecd-rwatumye-abana-barushaho-kwibona-mu-muryango-wuzuye\/","title":{"rendered":"Gatsibo: Uruhare rw\u2019abagabo muri ECD rwatumye abana barushaho kwibona mu muryango wuzuye"},"content":{"rendered":"<p>Gahunda ya \u2018Papa Rumuri\u2019 mu ngo mbonezamikurire zifashwa na Caritas Rwanda binyuze mu mushinga wa ECD uterwa inkunga na Plan International Rwanda yatumye zirushaho gukora neza, birenga kuba mu rugo mboneza mikurire gusa, \u00a0kuko uruhare rw\u2019umugabo mu kwita ku mwana rwarushijeho kugaragara mu miryango.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo bikunze kuvugwa no kwigishwa kenshi n\u2019inzego zitandukanye ko uruhare rw\u2019umugabo ari ingenzi mu burere n\u2019imikurire y\u2019umwana, ariko usanga ahenshi abagabo babiharira abagore.<\/p>\n<p>Ibi rimwe na rimwe biviramo umwana kuvutswa uburenganzira bwe, burimo ubwo kujyanwa kwiga mu ngo mbonezamikurire y\u2019abana bato (ECD), kutabona indyo yuzuye n\u2019ibindi bishobora gutuma imikurire y\u2019umwana itagenda neza.<\/p>\n<p>Mu 2022, Umuryango Caritas Rwanda wa Kiliziya Gatolika, ubitewemo inkunga\u00a0 na Plan International Rwanda, watangije gahunda ya \u2018Papa Rumuri\u2019 mu ngo mbonezamikurire bakorana nazo, hagamijwe gukemura ibibazo byahagaragaraga birimo kutabonera igihe bimwe mu by\u2019ibanze byifashishwa hategurwa amafunguro y\u2019abana, birimo inkwi n\u2019amazi, ariko no kugira ngo abana barusheho kubona uburere bw\u2019ababyeyi bombi.<\/p>\n<p>Aho iyi gahunda yatangiye gukorwa, muri buri kagali harimo ba Papa Rumuri 10 bahagarariye abandi, kandi buri rugo mbonezamikurire rukaba rufite Papa Rumuri \u00a0uruhagarariye. Aba bose bahabwa amahugurwa agamije kubigisha uruhare n\u2019umusanzu by\u2019umugabo mu burere n\u2019imikurire y\u2019umwana by\u2019umwihariko mu rugo mbonezamikurire, ku buryo nabo bagenda babyigisha abandi.<\/p>\n<p>Bamwe mu babyeyi b\u2019abagabo n\u2019abagore bo mu Karere ka Gatsibo baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko gahunda ya \u2018Papa Rumuri\u2019 yatumye abana barushaho kwibona mu muryango wuzuye, birenga mu rugo mbonezamikurire bigera no mu miryango yabo, kuko ibyo ba \u2018Papa Rumuri\u2019, bigishwa banabishyira mu ngiro mu ngo zabo, bigatuma ubwuzuzanye bw\u2019umugabo n\u2019umugore burushaho gutuma bagera ku iterambere.<\/p>\n<p>Jean Bosco Ndagiwenimana wo mu Murenge wa Kabarore, ni umubyeyi w\u2019abana bane. Avuga ko kuva yatangira kwitwa \u2018Papa Rumuri\u2019, hari byinshi byahindutse, kuko mbere yumvaga ko kuba umugabo yahashye nta kindi kimureba.<\/p>\n<p>Ati \u201cHari igihe njya nko mu mu rugo mbonezamikurire nkaganiriza abana, ngakina nabo, ukabona barishimye ndetse barabikunze cyane kubona umuntu w\u2019umugabo arimo gukina nabo, ababwira ati nawe uzaba umugabo. Barabikunda cyane, kandi usanga ari n\u2019ingenzi, kuko bitanga umusaruro, kuko uburezi bw\u2019umwana budakwiye guharirwa umugore gusa. Iyo umubyeyi w\u2019umugore ari mu masuku nanjye mba ngomba kuba mufasha mu mirimo yo mu rugo, no gutanga uburere ku bana, bigatuma hari aho tugera tutageraga mbere.\u201d<\/p>\n<p>Antoinette Yankurije, umubyeyi w\u2019abana babiri wo mu Murenge wa Rwimbogo, avuga ko uruhare rw\u2019ababyeyi b\u2019abagabo rukenewe ku irerero, kuko bibafasha kuzuzanya mu mikorere n\u2019imikoranire.<\/p>\n<p>Ati \u201cKu irerero haba hari imirimo myinshi itandukanye, uruhare rw\u2019umugabo iyo yabonetse wenda ni nko kwasa inkwi, kuvoma amazi, kuzana umwana ku Irerero no kumucyura. Iyo ahabonetse kandi ziriya nyigisho zihatangirwa, iyo azibonye bidufasha kubaka umuryango iwacu mu rugo.\u201d<\/p>\n<p>Umuhuzabikorwa w\u2019umushinga ECD wa Caritas Rwanda, Christine Kayitesi, avuga ko kuva gahunda ya \u2018Papa Rumuri\u2019, yatangira imaze gutanga umusaruro.<\/p>\n<p>Ati \u201cBifite umusaruro ugaragara cyane, kubera ko iyo uganiriye n\u2019abagore, bakubwira ko no mu rugo habayeho impinduka, ntabwo umugore ari we ucyita ku mwana wenyine, kuko iyo afite ibyo arimo gukora, usanga umugabo yita ku mwana, kandi mbere byarebaga umugore gusa. Mbere umugore iyo yaburaga umwanya wo kuzana umwana mu irerero, umwana yarasibaga kandi ise ari mu rugo. Ariko uyu munsi icyo kintu ntabwo tukikibona, kubera ko iyo mama we atabonetse ngo amuzane, papa we aramuzana, akaza no kumucyura.\u201d<\/p>\n<p>Ikindi ni uko abagabo basigaye bafasha muri gahunda zo gushyiraho imirima y\u2019igikoni mu ngo mbonezamikurire, bakita ku bijyanye no gushaka inkwi, amazi n\u2019ibindi byose umugabo ashobora gutangamo umusanzu we. <img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-full wp-image-15560\" src=\"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-content\/uploads\/2026\/01\/WhatsApp-Image-2025-12-21-at-18.52.27.jpeg\" alt=\"\" width=\"1080\" height=\"720\" \/><\/p>\n<p>Umuyobozi ushinzwe Ubuzima mu Karere ka Gatsibo, Jean Claude Habiyaremye, avuga ko uruhare rwa ba \u2018Papa Rumuri\u2019 mu ngo mbonezamikuriee rwagaragaje impinduka aho bari, kuko abagabo nabo bakenera inyigisho zo kumenya ukuntu bita ku bana.<\/p>\n<p>Ati \u201cIcyo twabonye cyiza cyane, ni uko iyo abagabo n\u2019abagore bafatanyije muri izi gahunda mbonezamikurire y\u2019abana bato, bituma urugo mbonezamikurire rwitabirwa, ibyo abana bakenera bikaboneka kandi binyuze mu mikoro yabo. Twe nk\u2019Akarere tubibonamo ikintu gishobora kuramba, tukavuga tuti, n\u2019igihe Caritas Rwanda yaba itagihari, umugabo n\u2019umugore bakaba bafatanyije, bizakomeza bikore bitewe n\u2019uko bumvise akamaro kabyo.\u201d<\/p>\n<p>Mu Karere ka Gatsibo by\u2019umwihariko, Caritas Rwanda ikorana n\u2019ingo mbonezamikurire 59 zirimo abana bato 1239, hamwe na ba \u2018Papa Rumuri\u2019 barenga 130, bakorera mu Tugari 10. Iyi gahunda iri no mu Turere twa Bugesera na Nyaruguru, aho Caritas Rwanda ishyira mu bikorwa Umushinga wa ECD ibitewemo inkunga na Plan International Rwanda.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Gahunda ya \u2018Papa Rumuri\u2019 mu ngo mbonezamikurire zifashwa na Caritas Rwanda binyuze mu mushinga wa ECD uterwa inkunga na Plan International Rwanda yatumye zirushaho gukora neza, birenga kuba mu rugo mboneza mikurire gusa, \u00a0kuko uruhare rw\u2019umugabo mu kwita ku mwana rwarushijeho kugaragara mu miryango. N\u2019ubwo bikunze kuvugwa no kwigishwa kenshi n\u2019inzego zitandukanye ko uruhare rw\u2019umugabo &hellip; <a href=\"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/gatsibo-uruhare-rwabagabo-muri-ecd-rwatumye-abana-barushaho-kwibona-mu-muryango-wuzuye\/\" class=\"more-link\">Continue reading <span class=\"screen-reader-text\">Gatsibo: Uruhare rw\u2019abagabo muri ECD rwatumye abana barushaho kwibona mu muryango wuzuye<\/span><\/a><\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":15559,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[30],"tags":[],"class_list":["post-15558","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-news"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15558","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=15558"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15558\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":15561,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15558\/revisions\/15561"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/media\/15559"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=15558"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=15558"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=15558"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}