{"id":15525,"date":"2025-10-02T13:23:24","date_gmt":"2025-10-02T13:23:24","guid":{"rendered":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/?p=15525"},"modified":"2025-10-02T13:23:24","modified_gmt":"2025-10-02T13:23:24","slug":"nyuma-yo-kwiga-imyuga-urubyiruko-40-rwo-mu-karere-ka-nyamasheke-rwahawe-ibikoresho-bibafasha-gutangira-gukora","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/nyuma-yo-kwiga-imyuga-urubyiruko-40-rwo-mu-karere-ka-nyamasheke-rwahawe-ibikoresho-bibafasha-gutangira-gukora\/","title":{"rendered":"Nyuma yo kwiga imyuga urubyiruko 40 rwo mu Karere ka Nyamasheke rwahawe ibikoresho bibafasha gutangira gukora"},"content":{"rendered":"<p>Binyuze muri Porogaramu ya Igire-Gimbuka, ku nkunga ya BK Foundation, ku itariki ya 1 Ukwakira 2025, Caritas Rwanda yashyikirije ibikoresho abana b\u2019imfubyi n\u2019abandi bugarijwe n\u2019ibibazo (OVC) 40 bo mu Karere ka Nyamasheke, basoje amahugurwa y\u2019ubumenyingiro (TVET), kugira ngo babashe kwihangira umurimo biteze imbere.<\/p>\n<p>Uyu muhango witabiriwe n\u2019ubuyobozi bw\u2019inzego z\u2019ibanze, abakozi ba Caritas Rwanda, abanyeshuri n\u2019ababyeyi babo ndetse n\u2019abahagarariye BK Foundation. Ibi bikoresho byatanzwe hakurikijwe imyuga abanyeshuri bize, ari yo ubudozi, gutunganya imisatsi, ubukanishi bw\u2019ibinyabiziga n\u2019ubwubatsi.<\/p>\n<p>Mukeshimana Gr\u00e2ce, umwe muri aba basoje imyuga kuri Rays of Hope TVET School, yashimiye Caritas Rwanda ibinyujije mu mushinga wayo wa Igire-Gimbuka na BK Foundation ndetse n\u2019abayobozi b\u2019ibigo aba banyeshuri bizeho kuko babafashije kwiga imyuga. Yongeyeho ko mu gihe cy\u2019imenyerezamwuga amafaranga bamuhaga yayazigamaga kugira ngo azamugirire akamaro we n\u2019umwana we.<\/p>\n<p>Mugenzi we Nsabayesu Claude wize ubukanishi bw\u2019imodoka kuri Samuduha Integrated College, yavuze ko amafaranga yasaguraga ku yo bamuhaye mu imenyerezamwuga yaguzemo ingurube. Yagize ati: <em>\u201cN\u2019ubu umpaye Frw 200.000 ntabwo nayiguha\u201d<\/em>.<\/p>\n<p>Nyirangirinshuti Judith wavuze mu izina ry\u2019abandi babyeyi, yashimiye abafashije abana babo kuva mu burara bakiga imyuga none bakaba banabahaye ibikoresho bibafasha gutangira gukora. Nawe yavuze ko mu gihe cyo kwimenyereza umwuga umwana we yizigamye akabasha kugura inkoko 20.<\/p>\n<p>Uretse guhabwa ibikoresho, abanyeshuri banahawe impamyabushobozi.<\/p>\n<p><strong>Impanuro abanyeshuri n\u2019ababyeyi babo bahawe<\/strong><\/p>\n<p>Uwari uhagarariye umuyobozi wa BK Foundation, Uwayo Joel, yavuze ko imwe mu nkingi za BK Foundation ari ugushyigikira uburezi, ati: <em>\u201cRwose mudufashe, izi mbaraga zashyizwe muri ubu bufatanye ntizizapfe ubusa\u201d<\/em>.<\/p>\n<figure id=\"attachment_15528\" aria-describedby=\"caption-attachment-15528\" style=\"width: 2560px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-full wp-image-15528\" src=\"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-content\/uploads\/2025\/10\/162A5272-scaled.jpg\" alt=\"\" width=\"2560\" height=\"1707\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-15528\" class=\"wp-caption-text\">Ntakirutimana Jean, Umuyobozi wungirije wa Igire-Gimbuka ubwo yahaga ibikoresho umwe mu barangije kwiga imyuga.<\/figcaption><\/figure>\n<p>Ntakirutimana Jean, umuyobozi wungirije wa porogaramu ya Igire-Gimbuka ya Caritas Rwanda, yabwiye aba barangije imyuga ko kwiga gushakisha amasoko ari ikintu kimwe no kuyabona ukayabyaza inyungu ari ikindi, abasaba kugira ubunyamwuga n\u2019ubunyangamugayo mu byo bakora kugira ngo batere imbere.<\/p>\n<p>Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Umuyobozi w\u2019Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y\u2019abaturage Madamu Mukankusi Athanasie, yabwiye abanyeshuri ko badategetswe gukorera muri Nyamasheke gusa ahubwo bakazagura imbago bakagera n\u2019ahandi. Uyu muyobozi yagize ati: <em>\u201cUko mubona ako kantu kari ku ngofero zanyu kizunguza kakajya hose, ni ko namwe mukwiriye kugera hose mukora ibyo mwize kandi mukorera amafaranga\u201d<\/em>.<\/p>\n<figure id=\"attachment_15527\" aria-describedby=\"caption-attachment-15527\" style=\"width: 2560px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-full wp-image-15527\" src=\"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-content\/uploads\/2025\/10\/162A5282-scaled.jpg\" alt=\"\" width=\"2560\" height=\"1707\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-15527\" class=\"wp-caption-text\">Madamu Mukankusi Athanasie, Umuyobozi w\u2019Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y\u2019abaturage, ubwo yatangaga impanuro ku barangije kwiga n&#8217;ababyeyi babo.<\/figcaption><\/figure>\n<p>Madame Athanasie kandi yabwiye ababyeyi ko aba bana babakeneye cyane kurusha mbere, bakaba bakwiye gukomeza kubaba hafi babagira inama kugira ngo biteze imbere.<\/p>\n<p><strong>Uyu ni umusaruro w\u2019ubufatanye burambye<\/strong><\/p>\n<p>Iki gikorwa kibaye nyuma y\u2019amasezerano y\u2019ubufatanye hagati y\u2019abafatanyabikorwa 5 bashyiraga mu bikorwa Porogaramu ya Igire-Gimbuka (kuko babiri ntibakiyikora) na BK Foundation yashyizweho umukono muri Kanama 2024, aho BK Foundation yiyemeje gufasha urubyiruko 200 ruturuka mu mirenge y\u2019uturere twatoranyijwe \u00a0(Muhanga, Kayonza, Kicukiro, Rwamagana na Nyamasheke) kwiga imyuga (TVET) binyuze muri Igire-Gimbuka.<\/p>\n<p>Ibirambuye kuri aya masezerano y\u2019ubufatanye wabireba ku rubuga rwacu:<\/p>\n<p><a href=\"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/fondasiyo-ya-bk-igiye-gufasha-urubyiruko-200-kwiga-imyuga-binyuze-muri-gahunda-ya-igire-bitarenze-2027\/\">https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/fondasiyo-ya-bk-igiye-gufasha-urubyiruko-200-kwiga-imyuga-binyuze-muri-gahunda-ya-igire-bitarenze-2027\/<\/a><\/p>\n<p>Kureba video y\u2019iki gikorwa, kanda aha hakurikira:<\/p>\n<p><a href=\"https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=LtCAla_yeoE&amp;t=376s\">https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=LtCAla_yeoE&amp;t=376s<\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Binyuze muri Porogaramu ya Igire-Gimbuka, ku nkunga ya BK Foundation, ku itariki ya 1 Ukwakira 2025, Caritas Rwanda yashyikirije ibikoresho abana b\u2019imfubyi n\u2019abandi bugarijwe n\u2019ibibazo (OVC) 40 bo mu Karere ka Nyamasheke, basoje amahugurwa y\u2019ubumenyingiro (TVET), kugira ngo babashe kwihangira umurimo biteze imbere. Uyu muhango witabiriwe n\u2019ubuyobozi bw\u2019inzego z\u2019ibanze, abakozi ba Caritas Rwanda, abanyeshuri n\u2019ababyeyi &hellip; <a href=\"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/nyuma-yo-kwiga-imyuga-urubyiruko-40-rwo-mu-karere-ka-nyamasheke-rwahawe-ibikoresho-bibafasha-gutangira-gukora\/\" class=\"more-link\">Continue reading <span class=\"screen-reader-text\">Nyuma yo kwiga imyuga urubyiruko 40 rwo mu Karere ka Nyamasheke rwahawe ibikoresho bibafasha gutangira gukora<\/span><\/a><\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":15526,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[30],"tags":[],"class_list":["post-15525","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-news"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15525","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=15525"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15525\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":15529,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15525\/revisions\/15529"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/media\/15526"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=15525"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=15525"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=15525"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}