{"id":15273,"date":"2024-12-10T13:52:18","date_gmt":"2024-12-10T13:52:18","guid":{"rendered":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/?p=15273"},"modified":"2024-12-10T13:52:18","modified_gmt":"2024-12-10T13:52:18","slug":"kwizihiza-umunsi-mpuzamahanga-wabantu-bafite-ubumuga-twubaka-ubushobozi-ku-hazaza-hadaheza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/kwizihiza-umunsi-mpuzamahanga-wabantu-bafite-ubumuga-twubaka-ubushobozi-ku-hazaza-hadaheza\/","title":{"rendered":"Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w\u2019abantu bafite ubumuga twubaka ubushobozi ku hazaza hadaheza"},"content":{"rendered":"<p>Bijyanye n\u2019intego yayo y\u2019iterambere ridaheza, USAID Gikuriro Kuri Bose yishimiye gufatanya n\u2019inzego zose za Leta mu Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w\u2019abantu bafite ubumuga inatanga inkunga yatumye ibirori by\u2019uyu mwaka wa 2024 birushaho kuba byiza cyane. Ibirori by\u2019uyu mwaka byashimangiye imbaraga n\u2019ubushake mu kubaka ubushobozi bw\u2019abantu bafite ubumuga. Uyu munsi kandi wabaye urubuga rw\u2019ubukangurambaga k\u2019uburenganzira n\u2019uruhare rw\u2019abafite ubumuga ndetse no gukuraho imbogamizi bahura nazo muri sosiyete.<\/p>\n<p><strong>Ubufatanye bugamije impinduka: USAID Gikuriro Kuri Bose ku ruhembe mu iterambere ridaheza <\/strong><\/p>\n<p><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" wp-image-15276 alignright\" src=\"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-content\/uploads\/2024\/12\/2-A-510x430.png\" alt=\"\" width=\"299\" height=\"252\" \/>\u00a0Binyuze mu kwimakaza ubudaheza muri gahunda z\u2019imirire n\u2019imikurire y\u2019abana bato, USAID Gikuriro Kuri Bose yafashije abantu bafite ubumuga kugera kuri serivisi z\u2019ubuzima, uburezi n\u2019imirire. Abakorerabushake 1,533 ba gahunda y\u2019iterambere ridaheza, abayobozi mu nzego z\u2019ibanze hamwe n\u2019abafatanyabikorwa batandukanye muri Burera, Rulindo na Nyabihu bubakiwe ubushobozi bwo guteza imbere no gushyira mubikorwa gahunda z\u2019iterambere ridaheza. Ibi byafashije kuziba icyuho mu mitangire ya serivise no kugabanya ubusumbane muri sosiyete. Abaturage bakomeje kuzamura uruhare rwabo kandi gahunda zidaheza bakomeje kuzigira izabo. Ibi bishimangira icyizere cy\u2019iterambere ridaheza kandi rirambye.<\/p>\n<p><strong>USAID Gikuriro Kuri Bose iharanira ubuzima bwiza kuri bose ifasha abantu bafite ubumuga kubona serivise z\u2019ubuvuzi bwihariye <\/strong><\/p>\n<p>USAID Gikuriro Kuri Bose ifatanya n\u2019ibigo by\u2019ubuzima mu gufasha abafite ubumuga kubona serivise zihariye z\u2019ubuvuzi zijyanye n\u2019ubumuga bafite. Mubufasha butangwa harimo amafaranga y\u2019urugendo, amafunguro, ubuvuzi ndetse no kubahuza n\u2019ibigo by\u2019ubuvuzi.<\/p>\n<p><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" wp-image-15277 alignleft\" src=\"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-content\/uploads\/2024\/12\/3-570x430.png\" alt=\"\" width=\"398\" height=\"301\" \/>\u00a0Ubu bufasha bwatumye abana, abagore n\u2019abagabo\u00a0 bagera kwi 180 bo muri Burera, Rurindo na Nyabihu aho Caritas Rwanda ishyira mu bikorwa USAID Gikuriro Kuri Bose babona ubuvuzi bwihariye burimo insimburangingo, inyunganirangingo n\u2019ibindi bya ngombwa kugira ngo bashobore kubaho kimwe n\u2019abandi bose muri sosiyete.<\/p>\n<p>Mukakabera Beltrilde, Umubyeyi wo mu karere ka Rulindo ufite umwana wavukanye ubumuga bw\u2019 indosho nyuma akaza gufashwa na USAID Gikuriro Kuri Bose kubona ubuvuzi bwihariye bwo kugorora ibirenge yagize ati:<strong> <em>&#8220;Mbere yo guhabwa ubufasha na USAID Gikuriro Kuri Bose, kugeza umwana wanjye ku bitaro byihariye byari inzozi. Uyu munsi, hejuru y\u2019ubuvuzi abona yatangiye no kwisanzura aho yiga kw\u2019ishuri.&#8221;<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Binyuze mu mikoranire n\u2019ibigo by\u2019ubuvuzi, abaturage n\u2019abafatanyabikorwa, USAID Gikuriro Kuri Bose igamije kugabanya imbogamizi zituma abantu bafite ubumuga batabaho mu buzima bwiza, bwuzuye kimwe n\u2019abandi bose aho batuye.<\/p>\n<p><strong>Abantu bafite ubumuga mu rugendo rwo kwigira: Uruhare rw\u2019amatsinda yo kwizigama no kugurizanya hamwe n\u2019ubufasha butaziguye bw\u2019amafaranga<\/strong><\/p>\n<p>Binyuze mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya hamwe n\u2019ubufasha butaziguye bw\u2019amafaranga bwahawe imiryango 1326 itishoboye irimo abantu bafite ubumuga muri Burera, Rulindo na Nyabihu, USAID Gikuriro Kuri Bose ikomeje gutanga ubufasha bugamije kuzamura ubushobozi n\u2019iterambere ry\u2019abantu bafite ubumuga. n\u2019ubufasha butaziguye bw\u2019amafaranga bufasha abafite ubumuga gushora mu dushinga duto tubyara inyungu\u00a0 tugira uruhare rukomeye mu rugendo rwo kwigira. Ibi bikuraho zimwe mu nzitizi ziturka ku bukene, bikazamura kwihesha agaciro no kwigirira icyizere bituma abantu bafite ubumuga bagira uruhare rufatika muri gahunda zose z\u2019iterambere aho batuye.<\/p>\n<p><strong>Uruhare rwa buri wese rurakenewe<\/strong><\/p>\n<p>Mugihe dutekereza ku nsanganyamatsiko y\u2019uyu mwaka <strong><em>\u201cKuzamura uruhare rw\u2019abantu bafite ubumuga mu miyoborere twubaka ejo heza\u201d<\/em><\/strong>, USAID Gikuriro Kuri Bose irashimangira uruhare rwayo mu kubaka sosiyete ifite iterambere ridaheza, abafatanyabikorwa bose bakaba bahamagariwe \u00a0guhuza imbaraga muguharanira ko abafite ubumuga babona amahirwe yo kubaho neza cyane cyane abana bato. Twese hamwe, twubake isi idasigaza umuntu numwe inyuma. Twizihize ubudasa, dufate ingamba zifatika zo guteza imbere ubuzima budaheza buri munsi!<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Bijyanye n\u2019intego yayo y\u2019iterambere ridaheza, USAID Gikuriro Kuri Bose yishimiye gufatanya n\u2019inzego zose za Leta mu Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w\u2019abantu bafite ubumuga inatanga inkunga yatumye ibirori by\u2019uyu mwaka wa 2024 birushaho kuba byiza cyane. Ibirori by\u2019uyu mwaka byashimangiye imbaraga n\u2019ubushake mu kubaka ubushobozi bw\u2019abantu bafite ubumuga. Uyu munsi kandi wabaye urubuga rw\u2019ubukangurambaga k\u2019uburenganzira n\u2019uruhare rw\u2019abafite &hellip; <a href=\"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/kwizihiza-umunsi-mpuzamahanga-wabantu-bafite-ubumuga-twubaka-ubushobozi-ku-hazaza-hadaheza\/\" class=\"more-link\">Continue reading <span class=\"screen-reader-text\">Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w\u2019abantu bafite ubumuga twubaka ubushobozi ku hazaza hadaheza<\/span><\/a><\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":15274,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[30],"tags":[],"class_list":["post-15273","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-news"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15273","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=15273"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15273\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":15278,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15273\/revisions\/15278"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/media\/15274"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=15273"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=15273"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=15273"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}