{"id":14950,"date":"2023-08-24T06:50:21","date_gmt":"2023-08-24T06:50:21","guid":{"rendered":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/?p=14950"},"modified":"2023-08-24T07:15:34","modified_gmt":"2023-08-24T07:15:34","slug":"caritas-rwanda-ifatanije-nakarere-ka-burera-yahembye-ababyeyi-200-bitabiriye-gahunda-yo-kwisuzumisha-neza-batwite","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/caritas-rwanda-ifatanije-nakarere-ka-burera-yahembye-ababyeyi-200-bitabiriye-gahunda-yo-kwisuzumisha-neza-batwite\/","title":{"rendered":"Caritas Rwanda ifatanije n\u2019Akarere ka Burera yahembye ababyeyi 200 bitabiriye gahunda yo kwisuzumisha neza batwite"},"content":{"rendered":"<p>Hagamijwe gukangurira ababyeyi kubyarira kwa muganga, kugabanya ibyago byo kuzahara ndetse n&#8217;urupfu biturutse ku kuba umubyeyi atarakurikiranywe neza mugihe atwite, kuri uyu wa kabiri tariki 22 Kanama 2023 Caritas Rwanda ibinyujije muri Gahunda ya Gikuriro Kuri Bose, ku bufatanye n\u2019Akarere ka Burera, yashimiye ababyeyi bafite abana bari munsi y&#8217;imyaka 2 bipimishije inshuro 4 mu gihe batwite nk&#8217;uko bisabwa na Minisiteri y\u2019ubuzima,<\/p>\n<p>Ministeri y\u2019ubuzima, ishishikariza umugore utwite kubahiriza gahunda y\u2019isuzumwa ahabwa na muganga umukurikirana kandi akubahiriza inama amuha, kugira ngo amenye amakuru arebana n\u2019ubuzima bwe n\u2019ubw\u2019umwana atwite. Agomba kwisuzumisha byibura inshuro 4.<\/p>\n<p>Igikorwa cyo guhemba ababyeyi bakurikije neza iyi gahunda, cyabereye mu murenge wa Kinoni wo mu Karere ka Burera, kikaba cyitabiriwe n&#8217;umuyobozi w&#8217;aka Karere Nshimiyimana Jean Baptiste, umujyanama wa Gahunda ya Gikuriro Kuri Bose ku rwego rw&#8217;igihugu, abayobozi b&#8217;ibigonderabuzima, abajyanama b\u2019ubuzima, ndetse n\u2019abaturage bahaturiye.<\/p>\n<p>Ababyeyi 200 babaye indashyikirwa bipimisha inshuro 4 mu gihe batwite, bahembwe inkoko imwe buri wese, izajya imufasha kubona igi ry&#8217;umwana. Ni mu gihe abajyanama bane bashimiwe uburyo bakanguriye ababyeyi kwipimisha uko bikwiriye, bahabwa ibikoresho byo mu gikoni.<\/p>\n<figure id=\"attachment_14952\" aria-describedby=\"caption-attachment-14952\" style=\"width: 570px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-medium wp-image-14952\" src=\"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-content\/uploads\/2023\/08\/WhatsApp-Image-2023-08-22-at-17.34.25-570x430.jpeg\" alt=\"\" width=\"570\" height=\"430\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-14952\" class=\"wp-caption-text\">Abajyanama b&#8217;ubuzima 4 bahembwe ibikoresho byo mu gikoni.<\/figcaption><\/figure>\n<p>Ibigo nderabuzima bya Kirambo, Ndongozi na Kivuye byabaye indashyikirwa mu guteza imbere iyi gahunda, byashyikirijwe ibihembo by&#8217;ishimwe.<\/p>\n<figure id=\"attachment_14954\" aria-describedby=\"caption-attachment-14954\" style=\"width: 570px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-medium wp-image-14954\" src=\"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-content\/uploads\/2023\/08\/WhatsApp-Image-2023-08-22-at-17.34.24-A-570x430.jpg\" alt=\"\" width=\"570\" height=\"430\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-14954\" class=\"wp-caption-text\">Abayobozi b&#8217;ibigo nderabuzima bya Kirambo, Ndongozi na Kivuye, ubwo bakiraga ibihembo by&#8217;ishimwe.<\/figcaption><\/figure>\n<p>Gahunda yo gutanga inkoko no gushimira abajyanama b&#8217;ubuzima izakomeza mu mirenge yose y\u2019Akarere ka Burera, aho biteganyijwe ko ababyeyi 3490 bazahabwa inkoko.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>On the 3rd of June, the steering committee meeting of the Slovenia Government and Karitas Slovenija-funded Tube Aheza, Amazi Hafi Project was held at Home Saint-Jean. The meeting was graced by the Karongi district Vice Mayor in charge of Finance and Economic Development Mr NIRAGIRE Th\u00e9ophile, Mr NIYONSABA Cyriack, the Executive Secretary of the Rugabano sector and priests from the Gisovu, Nyange and Mukungu parishes located in the sectors<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":14951,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[30],"tags":[7,10],"class_list":["post-14950","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-news","tag-business","tag-travel"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14950","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=14950"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14950\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":14956,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14950\/revisions\/14956"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/media\/14951"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=14950"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=14950"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=14950"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}