{"id":14915,"date":"2023-07-27T07:23:45","date_gmt":"2023-07-27T07:23:45","guid":{"rendered":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/?p=14915"},"modified":"2023-07-27T07:23:45","modified_gmt":"2023-07-27T07:23:45","slug":"inama-ya-komite-nyobozi-yumushinga-wa-gera-ku-ntego","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/inama-ya-komite-nyobozi-yumushinga-wa-gera-ku-ntego\/","title":{"rendered":"Inama ya komite nyobozi y\u2019Umushinga wa Gera Ku Ntego"},"content":{"rendered":"<p>Hagamijwe dusuzuma aho umushinga w\u2019urubyiruko Gera Ku Ntego (GKN) ugeze ushyirwa mu bikorwa, komite nyobozi yawo yateranye ku ya 25 Nyakanga 2022 kuri Hotel Sainte Famille i Kigali. Abitabiriye iyi nama bashimangiye ko harushaho gushyirwa imbaraga mu bufatanye hagati y\u2019abashyira mu bikorwa uyu mushinga, abafatanyabikorwa na Caritas Rwanda.<\/p>\n<p>Mu ijambo rye rifungura iyi nama ku mugaragaro, Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda yibukije ko inama nk&#8217;iyi ifasha abitabiriye kwigira ku bandi no kungurana ibitekerezo kugira ngo umushinga urusheho gushyirwa mu bikorwa neza.<\/p>\n<figure id=\"attachment_14916\" aria-describedby=\"caption-attachment-14916\" style=\"width: 570px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-medium wp-image-14916\" src=\"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-content\/uploads\/2023\/07\/162A4173-570x430.jpg\" alt=\"\" width=\"570\" height=\"430\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-14916\" class=\"wp-caption-text\">Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, ubwo yafunguraga iyi nama ku mugaragaro.<\/figcaption><\/figure>\n<p>Kuva mu Kwakira 2022 kugeza muri Kamena 2023, umushinga wa Gera Ku Ntego washyizeho amatsinda yo kubitsa no kugurizanya 359 mu turere 8 uyu mushinga ukoreramo ari two Nyabihu, Rutsiro, Huye, Gisagara, Nyamasheke, Rusizi, Burera na Gicumbi. Aya matsinda yizigamiye Frw 113.140.430 kandi arenga 75% byayo akoresha ihererekanya ry\u2019amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga. Inguzanyo abanyamuryango b\u2019aya matsinda batse zigera ku Frw 56.356.864. Amatsinda yo kubitsa no kugurizanya kandi yahujwe n\u2019ibigo by\u2019imari aribyo RIM, Umurenge Sacco, Umutanguha na BPR (Banki y\u2019Abaturage).<\/p>\n<p>Mu mezi 9 kuva uyu mushinga watangira, urubyiruko 4800 rwo mu turere umunani rwahawe amahugurwa mu birebana n\u2019ubuhinzi (guhinga imboga n&#8217;imbuto, ibirayi,\u2026), Ubworozi (Ingurube, inkoko), Ubukorikori no gukora imitako (gukora inkweto, kuboha, kudoda,\u2026) na gutanga serivisi cyangwa gukora ubucuruzi (kuri interineti serivisi, guhererekanya amfaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga &amp; gutanga serivisi za banki, n\u2019ibindi). Bamaze guhugurwa, batangije imishinga ibabyarira inyungu mu byo bahuguwemo.<\/p>\n<p>Mu rwego rwo kwagura ibikorwa bya Gera Ku Ntego, umushinga washimangiye ubufatanye n\u2019abafatanyabikorwa batandukanye, nk&#8217;inzego za Leta, abatanga serivisi z\u2019imari, ndetse n\u2019ishyirahamwe ry\u2019abikorera ku giti cyabo kugira ngo bahe amahirwe abagenerwabikorwa ba GKN. Nk\u2019umusaruro, Akarere ka Rutsiro kahaye Frw 5.971.000.000 itsinda ryo kubitsa no kugurizanya ryitwa Urunana Gisizi; naho Akarere ka Gicumbi gaha itsinda ryo kubitsa no kugurizanya rya Rwamiko Frw 1.500.000 rifashishije rishinga ubucuruzi bujyanye no guhanga imideli.<\/p>\n<p>Binyuze mu buvugizi bwakozwe na Caritas Butare kandi, amatsinda atatu ya yahawe Frw 11.600.000 yatanzwe n\u2019abaterankunga batandukanye, mu gihe abantu batatu b\u2019urubyirukp (bo muri Rutsiro na Gicumbi) bahawe inkunga ingana na Frw 3.000.000, atanzwe na BDF ndetse na VUP.<\/p>\n<p>Mu bindi bimaze kugerwaho, hari umukozi woherejwe gukorera muri \u00a0Minisiteri y\u2019Urubyiruko, ashinzwe kumenya amakuru ajyanye n&#8217;amahirwe ku rubyiruko, akayamenyesha umushinga wa Gera Ku Ntego kugira ngo abagenerwabikorwa bayo badacikanwa nayo.<\/p>\n<p>Inzitizi umushinga wa GKN wahuye nazo, harimo gutinda kubona inkunga yifashishwa n\u2019umushinga; kuba ibyifuzo by\u2019urubyiruko byari hejuru cyane kurenza ibyateganijwe n\u2019umushinga no gutinda gushyira mu bikorwa ibikorwa byawo no gutanga raporo.<\/p>\n<figure id=\"attachment_14918\" aria-describedby=\"caption-attachment-14918\" style=\"width: 570px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-medium wp-image-14918\" src=\"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-content\/uploads\/2023\/07\/162A4207-570x430.jpg\" alt=\"\" width=\"570\" height=\"430\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-14918\" class=\"wp-caption-text\">Abari mu nama ubwo baganiraga aho umushinga ugeze ushyirwa mu bikorwa.<\/figcaption><\/figure>\n<p style=\"text-align: center;\"><strong>Ibitekerezo byatanzwe kugira ngo umushinga urusheho gushyirwa mu bikorwa neza<\/strong><\/p>\n<p>Iyi nama yasabye ko hashyirwa imbaraga zisumbuye mu mikoranire myiza na no guhanahana amakuru hagati y\u2019itsinda rihuza ibikorwa bya GKN, Caritas 4 zishyira mu bikorwa uyu mushinga n\u2019abandi bafatanyabikorwa kugira ngo \u00a0ibyagezweho bisigasirwe, n\u2019ibitaragerwaho bigerweho neza. Hari kandi gushishikariza abagenerwabikorwa guhindura imyumvire, ibikorwa bimaze kugerwaho na Gera Ku Ntego bakabigira ibyabo.<\/p>\n<p>Ikindi cyagarutsweho, ni ukurushaho gukorana neza n\u2019inzego z\u2019ibanze, cyane cyane kwibuka kuzimenyesha igihe hari igikorwa kigiye kuba, kuzitumira no kuziha raporo igihe kirangiye. Abari mu nama kandi bavuze ko mu gihe habaye ibikorwa bihuza inzego z\u2019urubyiruko, hakwiye gukorwa imenyekanisha ry\u2019ibikorwa bya Gera Ku Ntego.<\/p>\n<p>Umushinga w&#8217;urubyiruko Gera Ku Ntego watangijwe Catholic Relief Service Rwanda, ukaba ushyirwa mu bikorwa na Caritas Butare, Caritas Cyangugu, Caritas Byumba na Caritas Nyundo, ku bufatanye no guhuza ibikorwa na Caritas Rwanda. Ugamije gutanga ibisubizo ku byo urubyiruko rukeneye n\u2019amahirwe rufite mu Rwanda.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>On the 3rd of June, the steering committee meeting of the Slovenia Government and Karitas Slovenija-funded Tube Aheza, Amazi Hafi Project was held at Home Saint-Jean. The meeting was graced by the Karongi district Vice Mayor in charge of Finance and Economic Development Mr NIRAGIRE Th\u00e9ophile, Mr NIYONSABA Cyriack, the Executive Secretary of the Rugabano sector and priests from the Gisovu, Nyange and Mukungu parishes located in the sectors<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":14917,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[30],"tags":[7,10],"class_list":["post-14915","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-news","tag-business","tag-travel"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14915","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=14915"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14915\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":14919,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14915\/revisions\/14919"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/media\/14917"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=14915"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=14915"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=14915"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}