{"id":14911,"date":"2023-07-26T07:13:15","date_gmt":"2023-07-26T07:13:15","guid":{"rendered":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/?p=14911"},"modified":"2023-07-26T07:13:15","modified_gmt":"2023-07-26T07:13:15","slug":"rulindo-abana-197-bari-bafite-imirire-mibi-bitaweho-mu-minsi-12-ubuzima-bwabo-buba-bwiza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/rulindo-abana-197-bari-bafite-imirire-mibi-bitaweho-mu-minsi-12-ubuzima-bwabo-buba-bwiza\/","title":{"rendered":"Rulindo: Abana 197 bari bafite imirire mibi bitaweho mu minsi 12, ubuzima bwabo buba bwiza"},"content":{"rendered":"<p>Kubura kw\u2019amafunguro ahagije, ubukene, kutabona serivisi z\u2019ubuvuzi hafi, imitekerereze iciriritse, ubujiji no kutaboneza urubyaro biri mu bituma imirire mibi ikabije ikomeza kuba ikibazo ku bana benshi. Mu kugerageza gukemura iki kibazo cy\u2019imirire mibi ku bana, muri Mata na Gicurasi uyu mwaka, Gahunda ya Gikuriro Kuri Bose ya Caritas Rwanda yakusanyije amakuru ajyanye n&#8217;umubare w&#8217;abana bafite imirire mibi bo mu Karere ka Rulindo kandi igenera Frw 1.475.000 gufasha imiryango itishoboye kugira ngo ikore gahunda yo kuzahura imirire ku bana mu gihe cy\u2019iminsi 12. Muri iki gihe, abana 197 bari bafite imirire mibi bongeye kugira ubuzima bwiza.<\/p>\n<p>Gikuriro Kuri Bose (GKB) yakoranye n&#8217;abantu bitanze batizigamye, barimo inzobere mu by&#8217;ubuzima, abakorerabushake banyuranye bita ku baturage ndetse n&#8217;abayobozi b&#8217;inzego z&#8217;ibanze, maze bahuza imbaraga kugira ngo bakore iki gikorwa cy\u2019iminsi 12 cyo kwita ku mirire y\u2019abana bari bafite imirire mibi ikabije.<\/p>\n<p>Kugira ngo iki gikorwa kigende neza, GKB yakoranye n\u2019Akarere ka Rulindo hategurwa gahunda zinyuranye zirimo kwita ku mirire, gutanga serivisi z\u2019ubuzima, gukora ubukangurambaga burebana no kwita ku mirire myiza no guteza imbere ubukungu (mu baturage). Inkunga y&#8217;amafaranga yakoreshejwe mu kugura ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri, amata n&#8217;ibiribwa bifite intungamubiri biboneka aho abantu batuye kugira ngo imirire y\u2019aba bana izahuke. Buri rugo rufite umwana wazahaye rwahawe Frw 9000.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019iki gikorwa cyo kuzahura imirire ku bana bazahaye, ubuzima bw\u2019abana 197 bari bafite imirire mibi cyane bwatangiye kugaragaza ibimenyetso ko bwazahutse. Ibiro byabo n&#8217;uburebure byatangiye kwiyongera, kandi ubuzima bwabo muri rusange burushaho kuba bwiza. GKB yakurikiranye ishyirwa mu bikorwa ry\u2019iyi gahunda yo kuzahura imirire y\u2019iminsi 12, yakomeje gukurikirana aba bana na nyuma y\u2019uko iyi gahunda isojwe, kugira ngo imirire yabo ibe myiza kurushaho.<\/p>\n<p>Abakozi ba GKB hamwe n\u2019umukozi ushinzwe ubuzima no kwita ku bajyanama b\u2019ubuzima mu bigo nderabuzima (C&amp;EHO) n\u2019inzobere mu mirire bagize uruhare mu gukurikirana no kuvura abo bana, kugira ngo batere imbere kandi bakire. Muri iyi minsi 12, GKB yigishije abarezi n\u2019abaturage ku mpamvu zitera imirire mibi, ibimenyetso byayo n\u2019uburyo yakumirwa. GKB kandi yatanze igitekerezo ko buri kwezi hajya habaho umunsi w\u2019imirire w\u2019umwana, cyakiranwa yombi n\u2019Akarere ka Rulindo, ahazajya hategurwa igikoni cy\u2019umudugudu ababyeyi bakigishwa kugaburira umuryango indyo yuzuye mu Karere kose. Ababyeyi kandi bigishijwe akamaro ko konsa neza hamwe n\u2019isuku kugira ngo birinde imirire mibi.<\/p>\n<figure id=\"attachment_14913\" aria-describedby=\"caption-attachment-14913\" style=\"width: 570px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-medium wp-image-14913\" src=\"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-content\/uploads\/2023\/07\/Picture-Gikuriro-2-570x430.jpg\" alt=\"\" width=\"570\" height=\"430\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-14913\" class=\"wp-caption-text\">Umukozi wa GKB ushinzwe imirire mu muryango, Bizimana Jean de Dieu, ubwo yasuraga umuryango uherereye mu mudugudu wa Nyirataba, akagari ka Taba, umurenge wa Tumba mu karere ka Rulindo, muri Gicurasi 2023.<\/figcaption><\/figure>\n<p>Mukamana B\u00e9atrice, ufite umwana wakize imirire mibi nyuma y\u2019iyi minsi 12, yagize ati: <em>\u201cUmwana wacu yari amaze igihe kinini afite ikibazo cy\u2019imirire mibi. Byaratubabazaga cyane guhora tubwirwa n\u2019abajyanama b\u2019ubuzima ko umwana wacu ari mu muhondo (afite imirire mibi) imbere y&#8217;abandi babyeyi bafite abana bakura neza. Ku kigo nderabuzima baduhaga amata ariko imirire mibi yanga gushira. Iyi minsi 12 yatubereye igisubizo, turavuga ngo reka dukoreshe imbaraga zose n\u2019inama tugirwa, none umwana wacu ameze neza\u201d<\/em>.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>On the 3rd of June, the steering committee meeting of the Slovenia Government and Karitas Slovenija-funded Tube Aheza, Amazi Hafi Project was held at Home Saint-Jean. The meeting was graced by the Karongi district Vice Mayor in charge of Finance and Economic Development Mr NIRAGIRE Th\u00e9ophile, Mr NIYONSABA Cyriack, the Executive Secretary of the Rugabano sector and priests from the Gisovu, Nyange and Mukungu parishes located in the sectors<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":14912,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[30],"tags":[7,10],"class_list":["post-14911","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-news","tag-business","tag-travel"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14911","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=14911"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14911\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":14914,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14911\/revisions\/14914"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/media\/14912"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=14911"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=14911"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=14911"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}