{"id":14889,"date":"2023-07-07T10:59:04","date_gmt":"2023-07-07T10:59:04","guid":{"rendered":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/?p=14889"},"modified":"2023-07-10T08:06:24","modified_gmt":"2023-07-10T08:06:24","slug":"nyabihu-binyujijwe-muri-gikuriro-kuri-bose-caritas-rwanda-yatangije-ubuvugizi-guverinoma-iha-inyunganirangingo-abafite-ubumuga","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/nyabihu-binyujijwe-muri-gikuriro-kuri-bose-caritas-rwanda-yatangije-ubuvugizi-guverinoma-iha-inyunganirangingo-abafite-ubumuga\/","title":{"rendered":"Nyabihu: Binyujijwe muri Gikuriro Kuri Bose, Caritas Rwanda yatangije ubuvugizi,  Leta iha inyunganirangingo abafite ubumuga"},"content":{"rendered":"<p>Nyuma yo kubona imbogamizi zikomeye abafite ubumuga bo mu Karere ka Nyabihu bafite zo kugera aho abandi bari, mu kwezi kwa 4 uyu mwaka Caritas Rwanda ibinyujije muri gahunda yayo ya Gikuriro Kuri Bose iterwamo inkunga na USAID binyuze muri CRS, ku bufatanye n&#8217;Akarere ka Nyabihu, yegeranije amakuru ajyanye n&#8217;umubare w&#8217;abafite ubumuga, ubwoko bw&#8217;inyunganirangingo bakeneye zibafasha kugenda, n&#8217;inzitizi z\u2019amafaranga zababujije kubona ibyo bikoresho by\u2019ingenzi. By&#8217;umwihariko iri kusanyamakuru ryerekanye ko amagare y\u2019abafite ubumuga 324 n\u2019imbago 400 ari byo bikenewe byihutirwa.<\/p>\n<p>Hashingiwe kuri aya makuru, Akarere ka Nyabihu kakoze ubuvugizi muri Guverinoma kugira aba bafite ubumuga babone inyunganirangingo. Ikigo cy\u2019Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC cyatanze amagare 76 azifashishwa n\u2019abamugaye, Urugaga rw\u2019imiryango y\u2019abantu bafite ubumuga NCPD rutanga imbago 100 mu gihe Akarere ka Nyabihu ko katanze imbago 80.<\/p>\n<p>Amagare 76 azifashishwa n\u2019abafite ubumuga yatanzwe na RBC yakiriwe n\u2019Akarere ka Nyabihu, Gikuriro Kuri Bose itanga imodoka zo kuyageza ku bayakeneye mu midugudu itandukanye yo mu Karere ka Nyabu. Imbago 100 zabonetse zo zizatangwa muri uku kwezi kwa Nyakanga 2023.<\/p>\n<p>Ntibategera Bernadette, wo mu Murenge wa Rambura, wavuye ku ntebe y\u2019igiti yahoraga yicayeho, yishimiye kwakira iri gare rizajya rimufasha kugera aho abandi bari bitamugoye cyane (atavunitse). Uyu mukecuru ugeze mu za bukuru, wahoze yishingikiriza bagenzi be kugira ngo bamugeze mu bandi, ubu ashobora kugendagenda hafi mu buryo bworoshye. Yagaruye ubushobozi bwo kwijyana adakeneye umuntu iruhande rwe buri mwanya, bimufasha kwitabira ibikorwa bitandukanye no kujya aho abandi bari, gusura inshuti n\u2019imiryango no kwitabira ibirori igihe byabaye.<\/p>\n<figure id=\"attachment_14891\" aria-describedby=\"caption-attachment-14891\" style=\"width: 570px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-medium wp-image-14891\" src=\"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-content\/uploads\/2023\/07\/Advocacy-3-570x430.jpg\" alt=\"\" width=\"570\" height=\"430\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-14891\" class=\"wp-caption-text\">Ntibategera Bernadette, mu igare rye rishya ryamukuye mu bwigunge.<\/figcaption><\/figure>\n<p>Ubu buvugizi bwatangijwe na Gikuriro Kuri Bose bwahinduye ubuzima bw\u2019abantu benshi bafite ubumuga. Abari barahawe akato cyangwa bagahezwa babonye ubwigenge n&#8217;amahirwe yo kujya aho abandi bari. Ubu bagira uruhare mu burezi, mu kazi, no mu bikorwa rusange, bityo bakagira uruhare mu iterambere ry\u2019imibereho n\u2019ubukungu by\u2019igihugu.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>On the 3rd of June, the steering committee meeting of the Slovenia Government and Karitas Slovenija-funded Tube Aheza, Amazi Hafi Project was held at Home Saint-Jean. The meeting was graced by the Karongi district Vice Mayor in charge of Finance and Economic Development Mr NIRAGIRE Th\u00e9ophile, Mr NIYONSABA Cyriack, the Executive Secretary of the Rugabano sector and priests from the Gisovu, Nyange and Mukungu parishes located in the sectors<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":14895,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[30],"tags":[7,10],"class_list":["post-14889","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-news","tag-business","tag-travel"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14889","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=14889"}],"version-history":[{"count":4,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14889\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":14897,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14889\/revisions\/14897"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/media\/14895"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=14889"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=14889"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/caritasrwanda.org\/kiny\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=14889"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}