Skip to main content

Ni ngombwa kwibutsa abakozi ba Caritas amateka ninshingano zayo

La Caritas « Un pilier de leur survie »

Mu rwego rwo kongera kwiyibutsa ubutumwa bwa Caritas, kugira imyumvire imwe ndetse no kongera gushimangira imikoranire myiza hagati ya Caritas Rwanda na Caritas za Diyoseze, ishami rishinzwe imibereho myiza muri Caritas Rwanda ryasuye Caritas za diyoseze zose habaho kuganira no kungurana ibitekerezo.

Umunyamabanga mukuru wungirije wa Caritas Rwanda Padiri Yves Sewadata n’ushinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga Sœur Gaudiose Nyiraneza, baganirije abakozi ba Caritas za diyoseze amateka ya Caritas, amavuka ya Caritas Nyarwanda ndetse n’ubutumwa bwayo muri rusange.

Abagiye bitabira ibi biganiro baturutse mu mashami ane ya Caritas ( ishami ry’Ubuyobozi n’icungamutungo, iry’Imibereho myiza, iry’Ubuzima n’iry’Iterambere) bishimiye kongera kwiyibutsa aya mateka ndetse n’intego nyazo za Caritas aho bahamya ko byabaye nko kubasubizamo imbaraga zo gukora umurimo wabo neza.

Padiri Ngoboka Theogene uyobora Caritas ya Diyoseze ya Cyangugu yavuze ko hari ubwo abantu bakora muri Caritas ariko batazi koko amateka yayo kandi ari ishingiro ry’ubutumwa bwayo ndetse rimwe na rimwe bakabikora batabisobanukiwe neza, ariko iyo habayeho kwibukiranya bituma bunguka ubumenyi n’imyumvire igahinduka.

Abakozi ba Caritas ya diyoseze ya Cyangugu
Abakozi ba Caritas ya diyoseze ya Cyangugu

Yagize ati « Ibi biganiro biradukanguye, si uko twibagiwe ko umukene ariwe dushinzwe ariko ni byiza kwibutswa ko umukene ari uwacu kandi ari uburenganzira bwe kugira ubuzima bwiza nk’abandi, aho tukaba ariho tugomba kugaragara cyane duharanira kumusubiza agaciro ke yamburwa na byinshi »

Padiri Jean Marie Vianney DUSHIMIYIMANA umuyobozi wa Caritas ya diyoseze ya Byumba avuga ko umuntu adashobora gukora ubutuwa bwa Caritas neza igihe atabusobanukiwe, ariyo mpamvu uku kwibukiranya ari ngombwa kuko bifasha, haba mu kazi buri wese ashinzwe ndetse no mu bikorwa byo gushishikariza abandi kuba abakorerabushake.

Nk’uko muri ibi bikorwa byo kwita ku bakene Caritas ibinyujije muri Kiriziya ikenera abakorerabushake bafasha mu bikorwa bitandukanye, ikibazo Caritas za diyoseze zose zihurizaho ni uko abakorerabushake bagenda bagabanuka, kuko ahanini ari abantu bafite imyaka iri hejuru bagenda bananirwa,

Abakozi ba Caritas Gikongoro bagaragaje uburyo iki kibazo cy’abakorerabushake bake kandi bashaje kibagiraho ingaruka cyane mu murimo wabo cyane cyane mu bikorwa by’ubukangurambaga.

Bavuga ko akenshi usanga abo bagerageza gushishikariza kwifatanya nabo mu butumwa bwa Caritas batitabira kwitangira umurimo udahemba. Kimwe mu bisubizo byagiye byunguranwaho ibitekerezo kuri iki kibazo, ni ugukora ubukangurambaga bwimbitse kandi buhoraho, ariko hanatangwa igitekerezo ko habaye hari ubundi bushobozi bw’amafaranga uko bungana kose bwajya bukoreshwa.

Abakozi ba Caritas ya diyoseze ya Nyundo/Kibuye
Abakozi ba Caritas ya diyoseze ya Nyundo/Kibuye

Ikindi cyagarutsweho ni uko imikoranire ya hafi hagati ya Caritas Rwanda na Caritas za Diyoseze ari kimwe mu byongera imbaraga mu bikorwa by’ubukangurambaga.

Padiri Safari Laurent umuyobozi wa Caritas Nyundo/Kibuye yagize ati « Burya iyo dusuye abafatanyabikorwa bacu bakabona ntituje twenyine bakamenya ko na Caritas idukuriye ibatekereza, bibaha imbaraga. Ubu bufatanye bushyizwemo imbaraga nyinshi tugafatanya byihariye mu bikorwa by’ubukangurambaga byagira icyo bihindura »

Kubijyanye no kumenyekanisha ibikorwa bya Caritas, haganiriwe uburyo butandukanye bwo kumenyekanisha ibikorwa binyuze mu bitangazamakuru bya Kiliziya, ndetse n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga nk’imwe mu nzira zikoreshwa na benshi muri iki gihe.

Abayobozi n’abakozi ba Caritas za Diyoseze bose bishimiye ibi biganiro bahamya ko hari ibyo bizabafasha kurushaho gukora neza mu kazi kabo, ariko kandi ko imikoranire myiza ihoraho hagati ya Caritas Rwanda na Caritas za Diyoseze nayo izazamura ireme ry’imikorere bivuye mu gusangira amakuru no kungurana ibitekerezo ku buryo buhoraho.

Abakozi ba Caritas ya diyoseze ya Byumba
Abakozi ba Caritas ya diyoseze ya Byumba
Abakozi ba Caritas ya diyoseze ya Ruhengeri
Abakozi ba Caritas ya diyoseze ya Ruhengeri

 

Add new comment

Restricted HTML

  • No HTML tags allowed.