Skip to main content
x

Caritas KIBUNGO: Abakangurambaga ba Caritas muri Paruwasi bakorewe furari zibaranga

La Caritas Un pilier de leur survie

Caritas ya diyosezi ya Kibungo ifatanije na caritas za paruwasi iri mu gikorwa cyo guha abakangurambaga ba Caritas za paruwasi ikimenyetso cya furari kibaranga bazajya bambara bagiye mu butumwa bwa caritas. Nyuma yo kwemeza icyo kimenyetso mu nama zagiye zihuza abashinzwe ubutumwa bwa Caritas ya diyosezi na Caritas z’amaparuwasi, hakozwe furari mu ibara ry’ubururu iriho ibirango bya Caritas. Caritas ya diyosezi yakoresheje furari icumi kuri buri paruwasi, hanyuma paruwasi ikigurira izisigaye zingana n’abakangurambaga bayo.

Mu kwezi kwa 8 ndetse no muri uku kwa 9, muri Paruwasi za Rwamagana na Kansana, Padiri Aimable Ndayisenga umuyobozi wa caritas ya diyosezi ya Kibungo, yambitse abakanguramabaga 233 ikimeneyetso cya furari kiranga umukangurambaga wa Caritas, kandi bahabwa umugisha boherezwa mu butumwa.

Mbere yo gusabirwa umugisha ngo boherezwe mu butumwa, uhagarariye Caritas ya paruwasi ya Rwamagana Madame Murekatete Edithe, yagejeje ku bari aho ibikorwa caritas ya Rwamagana imaze gukora muri uyu mwaka, birimo gusana no kubakira abatishoboye inzu, gukurungira amazu, kuvuza abarwayi, guha itike abafite urugendo babuze ubushobozi, gufasha abakene bagize ibyago gushyingura, gusura abarwayi kwa muganga no mu ngo, gusura abafunze, gukora ubukangurambaga mu kwezi k’urukundo n’impuhwe. Ibikorwa by’impuhwe byakozwe bifite agaciro ka 1,365,730 Frs.

Yakomeje ashishikariza abakangurambaga ko umwambaro bahawe atari uwo kubika ahubwo ko ari uwo kubafasha mu ubutumwa bwa caritas, bashyira mu bikorwa amasomo ndetse n’ivanjiri ndetse bahereye no kubyo bamaze kwigishwa.

Yasobanuye inzitizi zihari ko urubyiruko rutarimo kwitabira, bakaba bazashyiraho inzego za caritas mu bigo by’amashuri kugira ngo bafashe abana gukurana umutima wo gufasha no kwitabira ibikorwa by’impuhwe.

Bahawe Furari nk'umwambaro ubaranga mu butumwa
Bahawe Furari nk'umwambaro ubaranga mu butumwa

Yagize ati “Ikigaragara ni uko abakiri bato badakunze kwitabira kuba abakorerabushake, bikaba inzitizi muri uyu murimo kuko hagiye harimo abantu bakuze rimwe na rimwe baba banafite integer nke, ariko twiyemeje guhaguruka tugashishikaza urubyiruko kugirango umurimo dushinzwe ntuhagarare”

Umuyobozi wa Caritas ya diyosezi Kibungo Padiri Aimable Ndayisenga yashimiye abakangurambaga ba Caritas muri rusange uburyo bitangira ibikorwa bya caritas byo kwita ku batishoboye. Yabahaye impanuro ku rukundo n’impuhwe, abibutsa caritas icyo ari cyo kandi abasobanurira ibirango bya caritas biri kuri furari bambaye:

Yagize ati “Ibara ry’ubururu uyu mwambaro ukozemo ni ibara rya Bikira Mariya muri Kiliziya. Ni ibara risa n’ijuru. Igihe mukora ubutumwa bwa Caritas muba mukorera ijuru, mujyana na Bikira Mariya. Umusaraba ushushanya ubumwe dufitanye n’Imana n’abavandimwe bacu, udukoni turi hagati dushushanya ibishashi by’urumuri. Nk’uko Caritas rero bivuga urukundo twese duhamagarirwa gukundana ndetse no kwitangira bagenzi bacu muri urwo Rukundo”

Yakomeje ashishikariza abakangurambaga kwita ku batishoboye, kandi nabo ubwabo bagashyira hamwe, bakamenya kwihangana, kubabarira no kwitangira abandi, bakaba abafasha b’abandi kandi bagakorera hamwe mu mashami yose, ishami ryita ku batishoboye, iry’ubuzima n’iry’iterambere.

Nyuma y’iyi mihango hafashijwe abakene 37 bari batoranijwe bahagarariye abandi, bahabwa ibiribwa, imyambaro n’amatungo magufi, byose bifite agaciro ka 500,400FRW .

Padiri Aimable yashimye ibikorwa bakora, ukuntu bakunda ubutumwa bwabo, ukuntu bitangira abakene n’uburyo batanga raporo ku gihe, abashishikariza kubikomeraho kuko ari umurage dukomora ku ntumwa za Yezu, nazo zatangaga raporo.

Yabashishikarije kwita ku nshingano zo kurwanya icyorezo cya covid 19, asaba abashinzwe ishami ry’ubuzima gukangurira abantu isuku kurengera no kurinda ubuzima. Yabashishikarije kwita ku ngo mbonezamikurire, byashoboka no mu ngo zabo hakaba amarerero, bagashishikariza ababyeyi kujyanayo abana.

Yashoje abwira abakangurambaga ati: « Twite ku bakene, twumva ko ubutumwa bwa kiliziya ari ubwacu, kandi Yezu dukorera azaduhemba ».

 

 

Add new comment

Restricted HTML

  • No HTML tags allowed.