Skip to main content
x

Abanyeshuri baterwa inkunga na Caritas Rwanda bishimiye kubona ubufasha mu myigire yabo

La Caritas « Un pilier de leur survie »

Abana b’imfubyi n’abaturuka mu miryango itishoboye bafashwa n’umushinga USAID Gimbuka, uterwa inkunga na USAID ugashyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda, bishimiye kubona ibikoresho by’ishuri bibafasha kujya ku ishuri cyane ko hari abari bararivuyemo bitewe no kubibura.

Uyu mushinga USAID Gimbuka uri mu cyiciro cyawo cya gatatu (2020-2022), ukorera mu turere twa RUBAVU, RUTSIRO, KARONGI, NYAMASHEKE na RUSIZI, hibandwa cyane ku bana b’imfubyi n’abakomoka mu miryango ikennye bafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida cyangwa bagerwaho n’ingaruka z’iyi ndwara ndetse n’abahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nk’uko uyu mushinga ubigena mu bikorwa byawo, abanyeshuri baterwa inkunga nawo bahabwa ibikoresho by’ishuri bibafasha mu myigire yabo ndetse abatarabashije kugera mu ishuri cyangwa baricikishirije bagahabwa amahirwe yo kwigishwa imyuga y’ubumenyi ngiro.

Kubera icyorezo cya Covid 19 imiryango myinshi yagiye ihura n’ibibazo bikomeye by’ubukene ndetse abana bamwe bava mu mashuri kubera kubura ubushobozi.

Bishimiye guhabwa ibikoresho by'ishuri bizabafasha muri uyu mwaka
Bishimiye guhabwa ibikoresho by'ishuri bizabafasha muri uyu mwaka

Ntahorijya Seraphine umubyeyi w’abana 5 wo mu karerer ka Karongi, ubwo yakiraga ibikoresho by’umwana we uterwa inkunga n’umushinga Caritas Rwanda/USAID Gimbuka, yagaragaje ibyishimo kuko ngo iyo umwana we atabona amahirwe yo guterwa inkunga, atari kuzasubira mu ishuri.

Yagize ati “Ibibazo by’ubukene byatumye abana benshi muri aka gace babura uko biga, ni amahirwe kuba uwanjye abonye ubu bufasha kuko sinari kuzamubonera ibikoresho, ndashimira Caritas cyane rero kuko umwana wanjye atazacikiriza ishuri”

Mu bikoresho abanyeshuri bahabwa, harimo igikapu, amakaye, amakaramu n’ibikoresho by’isuku ku biga mu mashuri yisumbuye.

Uretse abahabwa ibikoresho by’ishuri, umushinga USAID/Gimbuka ufasha n’abacikirije amashuri bashobora kwiga imyuga itandukanye, kwihugura no kwimenyereza maze bagahabwa impamyabumenyi zibajyana ku isoko ry’umurimo.

Ingabire Dominique umuyobozi w’ishuri rya IPRC Karongi ryakiriye abanyeshuri 115 baterwa inkunga n’umushinga USAID/Gimbuka, avuga ko bishimira imikoranire bafitanye na Caritas Rwanda, kuko batabaha abana ngo babatererane ahubwo habaho kubakurikirana maze haba hari ikibazo kigashakirwa umuti, hagamijwe imibereho myiza n’iterambere ry’aba banyeshuri.

Yagize ati “Caritas Rwanda ibinyujije muri uyu mushinga USAID/Gimbuka, dukorana neza, turababona kenshi kuko bakurikirana abana dufatanyije kurera kandi nicyo ngombwa kuko abana ni abacu twese”

Umuyobozi ushinzwe Program muri Caritas Rwanda Prosper Sebagenzi, ubwo yasuraga abana baterwa inkunga n’uyu mushinga bo muri IPRC Karongi kuri uyu wa 15/4/2021, yabibukije ko amahirwe babonye batagomba kuyapfusha ubusa, abasaba kwiga bashishikaye maze bakazahavana ubumenyi bubahesha umurimo, bityo bakiteza imbere n’imiryango yabo.

Mugisha Alexandre umwe muri aba banyeshuri wiga ibijyanye no gusudira, avuga ko intego ye ari ukuva muri iri shuri afite ubumenyi buzamuhesha akazi akabasha gukura mu bukene umuryango we.

Aba banyeshuri nyuma y’umwaka umwe bazahabwa impamyabumenyi, ariko umushinga USAID/Gimbuka uteganya no kuzabafasha ikindi gihe gito bimenyereza umurimo,maze bakazasohokamo bafite ubushobozi buhagije bwo guhangana n’isoko ry’umurimo.

Umuyobozi ushinzwe Program muri Caritas Rwanda Prosper Sebagenzi, aganira n'abanyeshuri ba IPRC Karongi
Umuyobozi ushinzwe Program muri Caritas Rwanda Prosper Sebagenzi, aganira n'abanyeshuri ba IPRC Karongi

 

Add new comment

Restricted HTML

  • No HTML tags allowed.