Skip to main content
x

Caritas « Inkingi ya mwamba mu mibereho yabo »

 Caritas « Inkingi ya mwamba mu mibereho yabo »

Ku bw’ubufasha Caritas itanga mu nkambi y’impunzi z’abarundi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe, ubu ifatwa nk’inshuti magara y’abasaza n’abakecuru, abafite ubumuga, abarwayi, abagore bibana ndetse n’abakobwa babyariye iwabo baba muri iyo nkambi.

Hashize imyaka irenga 4 muri iyi nkambi hatuye impunzi zigera ku bihumbi mirongo itandatu. Muri bo harimo abasaza barengeje imyaka 60, abamugaye ingingo ndetse n’abarwaye indwara zo mu mutwe, abarwaye indwara zidakira, impfubyi, abapfakazi, bose bagiye bafite ibibazo byinshi binyuranye.

N’ubwo ubuzima butoroshye kuri benshi kandi n’ibibazo bikaba bitabuze, bemeza ko batumva ko batereranywe cyangwa ngo babe bakwiheba nk’uko byari bimeze bakiza, bakavuga ko byose babikesha Caritas yabafashije, bakaba bayifata nk’inshuti yabo magara.  

Ibi babivugira ko babasha kubona ubufasha butandukanye harimo n’ubw’ifu ya SOSOMA bahabwa na CARITAS ngo yunganire imirire yabo

Mwamarakiza Mark Umukambwe w’imyaka 74 ans n’Umukecuru we Ntunguka Immaculée bavuga ko kuri bo Caritas iyo itahaba baba batakiriho rwose.

Mu magambo ye Mwamarakiza aragira ati: « Ku bakuze nkatwe, ubuhunzi ni akaga gakomeye, guta iwawe, ugakora urugendo rutari ruto uhunga, ukongeraho uburwayi n’ubukene, nta buzima bubi bwaruta ubwo. Ariko ndakurahiye twabonye inshuti ikomeye, Caritas Rwanda yatwakiranye ubwuzu mu gihe twari tubikeneye cyane, iyo tutagira iki gikoma duhabwa nayo, nkanjye ubwanjye n’Umufasha wanjye tuba tutakiriho ni ukuri »

Si abakuze gusa, abarwayi cyangwa abamugaye gusa bavuga ibigwi Caritas ku byiza ibakorera mu mibereho yabo, hari n’abagore barenga ibihumbi bitatu bibana bitabwaho mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya kimwe n’abakobwa bato babyariye iwabo bahabwa inyigisho z’ubudozi na Caritas.

Abo bagore bibana bavuga ko ubu abana babo batabura ibikenerwa mu mirire yabo mu gihe ibyo bahabwa buri kwezi byakendereye, kubera ko babasha kwaka inguzanyo mu matsinda yabo yo kwizigama, bikabafasha gukora udushinga duto duto dutuma binjiza amafaranga.

Grace Maniraguha acuruza ibitoki mu isoko riri mu nkambi, avuga ko uretse no kuba byarazamuye imibereho y’umuryango we, ahubwo yanahungukiye inshuti nyinshi basangira byinshi bakanagirana inama.

Yaragize ati : « Hano mu nkambi abagore benshi bashukwa n’abagabo bakaryamana nabo bababeshya kubaha udufaranga tw’intica ntikize kimwe n’izindi nkunga. Twe mu matsinda yacu duhabwa inama nziza n’abakozi ba Caritas Rwanda, uretse n’ibyo kandi jye nkoresha inguzanyo nafashe mu itsinda, nta mugabo rero waza kunshuka ambeshyesha amafaranga, ntabwo nabona uko nshimira Caritas. »

Kuba mu itsinda byatumye abasha gutangira ubucuruzi
Kuba mu itsinda byatumye abasha gutangira ubucuruzi bw'ibitoki
 

Abakobwa ijana bigishijwe kudoda nabo bahamya ko uyu mwuga uzabafasha kurera abana babo.

Umwe muri bo witwa Nadege yaragize ati : « Biragoye rwose kuba uri wenyine wibana noneho watekereza ko hiyongeraho  kurera umwana, n’ibyo bisaba byose ngo yitabweho ! kenshi nabaga nigunze ndi kurira, nta cyizere, ariko ubu kubera aya mahugurwa nahawe na Caritas, ndizera ko ejo hazaza ari heza kandi ko umwana wanjye azabaho »

Mme Murebwayire Goreth, uyobora inkambi ya Mahama nawe yemeranywa nabo bose ko ibikorwa bya Caritas mu nkambi ari ingirakamaro cyane, aragira ati : « Turashima cyane ubufasha bwa Caritas Rwanda, kuko ni kubwayo benshi mu bababaye cyane mu nkambi bagitera akuka »

Yakomeje agira ati : « Ntacyo wanganya umuntu wita ku barwayi, abakuze, ku bana bababaye,  cyane cyane bari mu bihe nk’ibi by’ubuhunzi ? Caritas rwose ikora akazi keza kandi gakomeye hano mu nkambi ».

Abarundi barenga ibihumbi bitatu bari mu nkambi ya Mahama nibo bafashwa na Caritas kandi bashimira cyane inkunga bahabwa bakanifuza ko itahagarara kuko ibafatiye runini mu buzima bwabo bwo mu nkambi.

 

Add new comment

Restricted HTML

  • No HTML tags allowed.