Skip to main content
x

Abasizwe iheruheru n’ibiza barashima ubufasha bahawe

La Caritas « Un pilier de leur survie »

Ku bufatanye na Trocaire, OXFAM,Caritas Rwanda hamwe n’umuryango DUHAMIC-ADRI, bafashije abagizweho ingaruka n’ibiza bahabwa ibikoresho by’ubwubatsi, ibikoresho by’isuku no kubagezaho ubutumwa bubashishikariza kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi kitaretse n’u Rwanda. Wari umushinga w’iminsi 45 watewe inkunga n’ikigega START FUND.

Kuva muri Gashyantare 2020, u Rwanda rwibasiwe n’imvura mu gihe uku kwezi ubusanzwe kuba ari igihe gito cy’izuba. Imvura yarakomeje kuva icyo gihe kugeza muri Gicurasi, aho amezi ya Mata na Gicurasi habayemo imvura ikabije yatwaye ubuzima bwa bamwe ikanangiza ibikorwa byinshi, bamwe bagasigara nta macumbi bafite.

Gutanga amabati muri Nyanza
Nyuma yo gusenyerwa n'ibiza bafashijwe kubona isakaro 

Uyu mushinga w’iminsi 45, wafashije imiryango 560 y’ abahuye n’ibiza bo mu turere 6 aritwo Nyanza, Ruhango, Muhanga, Ngororero, Rulindo na Gakenke.

Aba baturage bashyikirijwe ibikoresho bitandukanye harimo amabati yo kubakisha, matora zo kuryamaho, ibikoresho byo mu gikoni, ibikoresho by’isuku birimo n’imiti yo kwisukura intoki, isukura amazi n’udupfukamunwa byo kwirida iki cyorezo cya COVID-19.

Abagizweho ingaruka n’ibiza bashyikirijwe ibikoresho barashimira cyane Caritas Rwanda ndetse n’imiryango bafatanyije, ku bufasha bahawe bwatumye basubira mu buzima busanzwe.

Mukakabera Beatrice wo mukarere ka Nyanza mu murenge wa Rwabicuma yemeza ko iyo atabona ubu bufasha atari kuzigera yongera kugira aho yita iwe.

Aragira ati “Ndashima cyane iyi nkunga, sinabona uko mbivuga, ntabwo natekerezaga ko nzongera kugira icumbi ryanjye ngo nanjye njye mvuga ngo ndi iwanjye! Ubu abaturanyi bamfasha kubumba amatafari none mbonye n’isakaro,Imana he umugisha Caritas n’abo bafatanyije”

Abayobozi mu turere umushinga wakoreyemo bishimiye ubu bufatanye, banibutsa abaturage kujya bagira uruhare mu bibakorerwa ntibategereze gusa gufashwa. Babasabye kandi gufata neza ibyo bahabwa kugirango nabo babashe guhindura ubuzima batera imbere.

Muri uyu mushinga Caritas Rwanda ifatanyije ifatanyije na diyoseze ya Butare, Nyundo na Kabgayi n’inzego z’ibanze yagize uruhare mu kugaragaza abari bakeneye ubufasha kurusha abanda muri utu turere, aribo batoranyijwe barafashwa.

Ku bufatanye na Trocaire, OXFAM,Caritas Rwanda hamwe n’umuryango DUHAMIC-ADRI, bafashije abagizweho ingaruka n’ibiza bahabwa ibikoresho by’ubwubatsi, ibikoresho by’isuku no kubagezaho ubutumwa bubashishikariza kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi kitaretse n’u Rwanda. Ni umushinga w’iminsi 45 watewe inkunga n’ikigega START FUND.

Kuva muri Gashyantare 2020, u Rwanda rwibasiwe n’imvura mu gihe uku kwezi ubusanzwe kuba ari igihe gito cy’izuba. Imvura yarakomeje kuva icyo gihe kugeza muri Gicurasi, aho amezi ya Mata na Gicurasi habayemo imvura ikabije yatwaye ubuzima bwa bamwe ikanangiza ibikorwa byinshi, bamwe bagasigara nta macumbi bafite.

Uyu mushinga w’iminsi 45, wafashije imiryango 560 y’ abahuye n’ibiza bo mu turere 6 aritwo Nyanza, Ruhango, Muhanga, Ngororero, Rulindo na Gakenke.

Aba baturage bashyikirijwe ibikoresho bitandukanye harimo amabati yo kubakisha, matora zo kuryamaho, ibikoresho byo mu gikoni, ibikoresho by’isuku birimo n’imiti yo kwisukura intoki, isukura amazi n’udupfukamunwa byo kwirida iki cyorezo cya COVID-19.

Abagizweho ingaruka n’ibiza bashyikirijwe ibikoresho barashimira cyane Caritas Rwanda ndetse n’imiryango bafatanyije, ku bufasha bahawe bwatumye basubira mu buzima busanzwe.

Mukakabera Beatrice wo mukarere ka Nyanza mu murenge wa Rwabicuma yemeza ko iyo atabona ubu bufasha atari kuzigera yongera kugira aho yita iwe.

Aragira ati “Ndashima cyane iyi nkunga, sinabona uko mbivuga, ntabwo natekerezaga ko nzongera kugira icumbi ryanjye ngo nanjye njye mvuga ngo ndi iwanjye! Ubu abaturanyi bamfasha kubumba amatafari none mbonye n’isakaro,Imana he umugisha Caritas n’abo bafatanyije”

Abayobozi mu turere umushinga wakoreyemo bishimiye ubu bufatanye, banibutsa abaturage kujya bagira uruhare mu bibakorerwa ntibategereze gusa gufashwa. Babasabye kandi gufata neza ibyo bahabwa kugirango nabo babashe guhindura ubuzima batera imbere.

Muri uyu mushinga Caritas Rwanda ifatanyije na Caritas za diyoseze ya Butare,iya  Nyundo n'iya Kabgayi hamwe n'inzego z’ibanze, bagize uruhare mu kugaragaza abari bakeneye ubufasha kurusha abandi muri utu turere, aribo batoranyijwe barafashwa.

Caritas Rwanda as usual decided to do something to help
Barashima ubufasha bahawe

Add new comment

Restricted HTML

  • No HTML tags allowed.