Skip to main content
x

Urubyiruko rwo mu turere twa Rwamagana, Gicumbi na Kamonyi rurashima ubumenyi rwahawe

vocational training courses were given to young people

 

 

Binyuze mu mushinga GIMBUKA uterwa inkunga na USAID, ugashyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’uturere twa Rwamagana, Gicumbi na Kamonyi, hatanzwe amasomo y’ubumenyi ngiro ku rubyiruko.

Umushinga USAID/GIMBUKA, wahuguye urubyiruko rurenga 700 mu turere 3, Rwamagana, Gicumbi na Kamonyi mu masomo y’ubumenyi ngiro, unabagenera ibikoresho bitewe n’umwuga bize, bikazabafasha kwihangira imirimo bakabasha gutera imbere.

Muri iyi gahunda hatoranyijwe abana b’imfubyi baturuka mu miryango ikennye cyane ndetse n’abashobora kuba bakwandura agakoko gatera Sida ku buryo bworoshye.

Nyuma yo gusoza amasomo yabo mu mashami atandukanye arimo; ubudozi, ubwubatsi, ububaji, gusudira, guteka no kuboha imisatsi, aba bahungu n’abakobwa barahamya ko imibereho yabo igiye guhinduka, bakiteza imbere ndetse bakanafasha imiryango yabo.

Nyuma yo kurangiza amasomo bahawe ibikoresho bizabafasha mu kazi
Nyuma yo kurangiza amasomo bahawe ibikoresho bizabafasha mu kazi

Cynthia Mukashema wize kudoda abifashijwemo na Caritas Rwanda, avuga ko yatangiye kubona ibiraka byokudodera abantu imyenda, bityo akaba atagihangayikwa n’icyo arya cyangwa icyo yambara.

Ati “Ntabwo ibiraka biraboneka cyane ariko ni intambwe nziza kubona naratangiye kubona amafaranga make make aribwo nkirangiza kwiga! Birampa icyizere ko mu minsi iri imbere nzajya mbona ayisumbuyeho ngahaha ibyo nkeneye nkanafasha umuryango wanjye”

Aba banyeshuri ntibahawe amasomo y’ubumenyi ngiro gusa, banahuguwe ku buzima bw’imyororokere, nyuma yo gusoza amasomo yabo bahawe na bimwe mu bikoresho bigiye kubafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo. Ibi bikaba bizabafasha cyane kuko bafite intangiriro.

Rudacogora Alexis wigishijwe ubwubatsi arashima cyane inyigisho bahawe ziherekejwe n’ibikoresho bijyanye n’imyuga bize, ahamya ko ari inkunga ikomeye kuko we ubwe atari kubasha kwigurira ibikoresho.

Ati “Nta mahirwe arenze kwigishwa ukanahabwa ibikoresho bigufasha mu murimo utangiye, ndashimira cyane Caritas Rwanda yadufashije binyuze muri USAID/GIMBUKA, twaje dufite ibibazo bitandukanye birimo n’ubukene ariko ubu tugenda twiyubaka”

Ubuyobozi bw’utu turere icyo busaba uru rubyiruko ni ukudapfusha ubusa amahirwe babonye

Mukankusi Christine, umukozi w’akarere ka Rwamagana aragira ati “Turashimira cyane umufatanyabikorwa Caritas Rwanda, ubufatanye bwabo ni ingenzi cyane, kuko duhereye kuri aya masomo yahawe uru rubyiruko, barufashije kubaka ubuzima. Niyo mpamvu rero dusaba uru rubyiruko udapfusha ubusa aya mahirwe, rugakora rugatera imbere ndetse rugateza imbere n’abandi ”

Uru rubyiruko rwahawe inyigisho mu gihe kigera ku mwaka, rushyirwa mu matsida hakurikijwe imyuga rwize, maze rugenerwa ibikoresho kuri buri tsinda nabyo bijyanye n’imyuga yawo. Rwasoje ku mugaragaro amasomo mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka wa 2020.

Basoje amasomo yabo ku mugaragaro mu kwezi kwa 6,2020
Basoje amasomo yabo ku mugaragaro mu kwezi kwa 6,2020

 

Add new comment

Restricted HTML

  • No HTML tags allowed.