Skip to main content
x

“Umuryango we wibwiraga ko atazigera abasha guhagarara ku maguru ye”

Medical support to special cases

Sandrine Uwase, umwana w’umukobwa ukomoka mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari, yavukanye ubumuga bwo mu mutwe n’ubw’ingingo ntashobore kugenda cyangwa guhagarara, ariko ubu, abifashijwemo n’ibitaro bya Gahini, binyuze mu mushinga Caritas Rwanda / USAID Gimbuka, hari icyizere ko azashobora guhaguruka akaba yanagenda mu gihe kiri imbere.

Gimbuka ni umushinga watewe inkunga na USAID ushyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda mu turere 11 hagati ya 2012 na 2020. Intego nyamukuru zawo ni ukuzamura imirire y'abagore batwite n'abonsa n'abana bari munsi y’imyaka itanu, kuzamura imibereho y'imfubyi n'abandi bana bugarijwe n'ibibazo hamwe n'imiryango yabo. Wari ufite kandi intego yo guha imbaraga abakobwa b'ingimbi n'abagore bakiri bato mu kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Sandrine Uwase, w’imyaka 12, yari mu bana batoranyijwe ngo bahabwe serivisi za gahunda ya DREAMS nk’ubumenyi ku buzima bw’imyororokere ndetse ngo afashwe n’ibijyanye n’uburezi. Ariko kubera ko atashoboraga kugera aho amasomo atangirwa bitewe n’ubumuga afite, umushinga Gimbuka uhitamo kubanza kumufasha kwivuza. ubumuga, gahunda yamushyigikiye kugirango abanze avurwe neza.

Batamuriza,umubyeyi wa Uwase Sandrine, avuga ko atigeze atekereza ko umukobwa we azashobora kugenda cyangwa guhaguruka mu buzima bwe bwose.

Umubyeyi wa Sandrine rimwe na rimwe yerekerwa akanafatanya n'abaganga mu bugororangingo bw'umwana we
Umubyeyi wa Sandrine rimwe na rimwe yerekerwa akanafatanya n'abaganga mu bugororangingo bw'umwana we

Aragira ati "Yavutse atya, biba rero bigoranye ku muryango wose kuko ntacyo ashobora kwikorera ubwe, ariko ubu mfite icyizere ko umunsi umwe umwana wanjye azashobora gukina n’abandi, kugenda cyangwa kujya ku ishuri n’ubwo akeneye uburezi bwihariye ".

Uwase Sandrine ari kuvurirwa mu bitaro bya Gahini byo mu karere ka Kayonza kandi bigaragara ko hari icyizere ko imibereho ye izahinduka. Nyuma y’ibyumweru bitatu gusa avurwa mu ishami ry’ubugorora ngingo, ubu abasha kwicara no guhagarara ariko hifashishijwe ibyuma bimufasha kugorora ingingo. Abaganga bamukurikirana bavuga ko hari icyizere cyane ko ingingo ze zizakora, ibyo atabashaga kwikorera akabishobora.

Ntabwo Sandrine Uwase ariwe wenyine ugerwaho n’ubufasha bwo kuvurwa binyuze mu mushinga Caritas Rwanda / USAID Gimbuka mu ishami ry’ubufasha bwihariye, hafashijwe n’abandi bangavu 7 bafite ubumuga bw’umubiri. Bamwe bahawe insimburangingo abanda bakorerwa ubugororangingo.

Bamwe muribo rero bafite n’ubumuga bwo mu mutwe kandi bakeneye uburezi bwihariye. Ariko kuko Caritas Rwanda idafite izi gahunda mu bikorwa byayo, izakorera aba bana ubuvugizi ku bandi bafatanyabikorwa kugirango babonerwe ubufasha bakeneye.

Add new comment

Restricted HTML

  • No HTML tags allowed.