Skip to main content
x

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibiribwa 2020

smallholder farmers play a critical role to build resilient food systems

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibiribwa ku nshuro ya 75 kuwa 16 Ukwakira, 2020 bihuriranye n’igihe isi ihanganye n’icyorezo cya COVID 19. Insanganyamatsiko yateguwe n’umuryango w’abibumye wita ku biribwa (FAO) iragira iti: “ Kurya neza no kuramba kuri buri wese”.

Umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya COVID 19 yagaragaye mu Rwanda kuwa 14 Werurwe, 2020. Guhera icyo gihe Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, harimo gahunda ya Guma mu rugo yorohejwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi. Ingaruka mbi z’iki cyorezo zageze ku miryango myinshi itishoboye ndetse n’abakora imirimo idahoraho mu bice by’ibyaro, ndetse n’imijyi.

Mu duce dutandukanye abaturage banahuye n’ibibazo byiyongera ku ngaruka za COVID 19, aho bahuye n’imyuzure n'inkangu byangije byinshi birimo n’imyaka yari ihinze hakiyongera ikibazo cyo kubura ibiribwa kuri benshi.

Mu gihe cya gahunda ya Guma mu rugo, abahinzi bakomeje ibikorwa byabo by’ubuhinzi n’ubworozi bakurikiza amabwiriza yo kwirinda kwandura cyangwa kwanduza icyorezo cya COVID 19. Caritas Rwanda binyuze mu mishinga itandukanye yo kwihaza mu biribwa ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’indi miryango irimo USAID, CRS, Caritas International Belgique, Caritas Otirishiya, Caritas Sloveniya n’abandi, yakomeje kongerera abahinzi ubumenyi harimo ubuhinzi ndumburabutaka bushingiye ku nyongeramusaruro kamere ndetse no kubungabunga ibidukikije. 

Abahinzi-borozi bafite uruhare runini mu gutuma haboneka ibiribwa ku buryo buhoraho
Abahinzi-borozi bafite uruhare runini mu gutuma haboneka ibiribwa ku buryo buhoraho

Muri iki gihe cy’ibibazo by’ubuzima ku isi bitigeze bibaho, Caritas Rwanda yemeza ko ari ngombwa kuruta ikindi gihe cyose gushyigikira abahinzi borozi kugira ngo ibiryo biboneke, bihendutse kandi bigere kuri bose.

Igice kinini cy’abagenerwabikorwa ba Caritas Rwanda bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID 19. Bityo bakaba bari bakeneye ubufasha bwihuse kugirango babashe kuva mu bibazo. Ku bufatanye n’inama y’Abepiskopi Gatolika, Caritas za Diyosezi, CRS na Trócaire, hakusanyijwe miliyoni 160 z’amafaranga y’u Rwanda (169.313 USD) zakoreshejwe mu kugura ibiribwa n’ibikoresho by’isuku byahawe abanyarwanda bagizwengo ingaruka.

Bitewe n’uko COVID 19 yahungabanyije ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage, Caritas Rwanda izakomeza gufatanya na leta y’U Rwanda muri gahunda yo kuzahura imibereho myiza y’abaturage ndetse no guteza imbere ubuhinzi n’imirire myiza ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo.

 

Add new comment

Restricted HTML

  • No HTML tags allowed.