Amakuru
Binyuze mu mushinga UNHCR/Graduation Pilot, ubuhinzi bw’ibihumyo bwahinduye imibereho ya Tesire Alexia 2021-11-25 / cumuhire / Iterambere / 0 comments
Nyuma yo guhabwa inkunga na caritas Rwanda, binyujijwe mu mushinga UNHCR Graduation Pilot 2020 akayikoresha umushinga wo gukora ubuhinzi bw’ibihumyo; Tesire Alexia avuga ko uyu mushinga wahinduye byinshi mu mibereho ye n’abagize umuryango we.
Abakene ntibakwiye gusuzugurwa, bakwiriye gufashwa-Antoni Karidinali Kambanda Arikepiskopi wa Kigali 2021-11-17 / cumuhire / Imibereho / 0 comments
Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda arasaba abantu kudasuzugura abakene bavuga ko ubukene bafite ari bo babwiteye, ahubwo bakihutira kubafasha mu byo bakeneye.
Yabibwiye abari bateraniye i Kibeho ku wa 14 Ugushyingo 2021, nyuma y’igitambo cya Misa Yahaturiye, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakene.
UBUTUMWA BWA PAPA FRANSISKO KU MUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAKENE WIZIHIZWA KU NCURO YA 5 2021-11-16 / cumuhire / Imibereho / 0 comments
UBUTUMWA BWA PAPA FRANSISKO KU MUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAKENE WIZIHIZWA KU NCURO YA 5
Ku wa 14 ugushyingo 2021, ku cyumweru cya 33 gisanzwe
Guhabwa ibikoresho by’ishuri na Caritas Rwanda ibinyujije mu mushinga USAID/GIMBUKA byagabanyije imvune z’ababyeyi 2021-10-14 / cumuhire / Amakuru / 0 comments
Ababyeyi bafite abana bafashwa na Caritas Rwanda ibinyujije mu mushinga USAID Gimbuka bahamya ko ubufasha bw’ibikoresho by’ishuri abana babo bahabwa atari abana bigirira umumaro gusa ahubwo ari inyungu ku muryango wose.
Gukorera mu matsinda bifasha Abagenerwabikorwa b’umushinga Caritas Rwanda/UNHCR Graduation Pilot kwagura imishinga yabo 2021-10-04 / cumuhire / Imibereho / 0 comments
Abagenerwabikorwa b’umushinga Graduation pilot 2020, uterwa inkunga na UNHCR ugashyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda biganjemo impunzi z’Abarundi, Abanyekongo ziri mu mujyi wa kigali n’abaturanyi bazo b’Abanyarwanda batangaza ko gukorera mu matsinda mato yo kubitsa no kugurizanya byabafashije kongera igishoro cy’imishinga batangiye nyuma yo guterwa inkunga n’uyu mushinga, bikaba byarababereye andi mahirwe yo kwiteza imbere.
Caritas KIBUNGO: Abakangurambaga ba Caritas muri Paruwasi bakorewe furari zibaranga 2021-09-27 / cumuhire / Imibereho / 0 comments
Caritas ya diyosezi ya Kibungo ifatanije na caritas za paruwasi iri mu gikorwa cyo guha abakangurambaga ba Caritas za paruwasi ikimenyetso cya furari kibaranga bazajya bambara bagiye mu butumwa bwa caritas. Nyuma yo kwemeza icyo kimenyetso mu nama zagiye zihuza abashinzwe ubutumwa bwa Caritas ya diyosezi na Caritas z’amaparuwasi, hakozwe furari mu ibara ry’ubururu iriho ibirango bya Caritas.
Ababyeyi barashima ko Caritas Rwanda yabakebuye mu guha abana babo uburere bwiza 2021-09-03 / cumuhire / Imibereho / 0 comments
Umushinga USAID Gimbuka ushyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda, wateguye amahugurwa agenewe imiryango ifashwa n’uyu mushinga,by’umwihariko ifite abana bari hagati y’imyaka 9 na 14, abibutsa akamaro ko kuganiriza no gukurikirana umwana mu buzima bwe bwa buri munsi, kandi agasobanurirwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Ni ngombwa kwibutsa abakozi ba Caritas amateka ninshingano zayo 2021-06-16 / cumuhire / Imibereho / 0 comments
Mu rwego rwo kongera kwiyibutsa ubutumwa bwa Caritas, kugira imyumvire imwe ndetse no kongera gushimangira imikoranire myiza hagati ya Caritas Rwanda na Caritas za Diyoseze, ishami rishinzwe imibereho myiza muri Caritas Rwanda ryasuye Caritas za diyoseze zose habaho kuganira no kungurana ibitekerezo.
Caritas Kibungo yabafashije guhindura imibereho 2021-06-09 / cumuhire / Imibereho / 0 comments
Urubyiruko rutandukanye rwo muri Diyoseze ya Kibungo rurashimira Caritas Kibungo yarufashije kuva mu buzima bwo mu muhanda rugatangira ubuzima rwishakamo ibisubizo binyuze mu mirimo y’amaboko rwahuguwemo.
Kugera ubu Caritas Kibungo imaze guhugura abatari bake bavuye mu buzima bwo mu muhanda bagahabwa amahugurwa ku mirimo y’amaboko ndetse bakanigishwa kwizigamira mu bimina bashinze hagati yabo.
Abayobozi b’ibigonderabuzima bishimiye ibikoresho byo kwirida Covid-19 bahawe na Caritas Rwanda 2021-06-09 / cumuhire / Ubuzima / 0 comments
Abayobozi b’ibigonderabuzima 109 bya Kiliziya Gatolika,barashima inkunga y’ibikoresho byo kwirinda Covid-19 bashyikirijwe na Caritas Rwanda, ikaba ari inkunga yatanzwe na Caritas Internationalis.
Abanyeshuri baterwa inkunga na Caritas Rwanda bishimiye kubona ubufasha mu myigire yabo 2021-05-05 / cumuhire / Imibereho / 0 comments
Abana b’imfubyi n’abaturuka mu miryango itishoboye bafashwa n’umushinga USAID Gimbuka, uterwa inkunga na USAID ugashyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda, bishimiye kubona ibikoresho by’ishuri bibafasha kujya ku ishuri cyane ko hari abari bararivuyemo bitewe no kubibura.
Ibyiza umushinga “Graduation Pilot 2020” ugejeje ku bagenerwabikorwa bawo 2021-03-01 / cumuhire / Imibereho / 0 comments
Graduation Pilot 2020 ni umushinga ugamije gufasha impunzi kwivana mu bukene no kuzifasha kugira imibereho myiza, uterwa inkunga n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR, ugashyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda.
Abagore bari mu matsinda mato yo kugurizanya no kuzigama yabafashije kuva mu myenda 2020-11-02 / cumuhire / Imibereho / 0 comments
Abagore bari mu matsinda mato yo kugurizanya no kuzigama, bafashwa na Caritas Rwanda mu nkambi ya Mahama bemeza ko iyo bataba muri iyi gahunda y’amatsinda ubu bari kuba batakibasha gutunga ingo zabo.
HAGARAGAJWE IBYAGEZWEHO N'UMUSHINGA "NGIRA NKUGIRE" 2020-10-20 / cumuhire / Iterambere / 0 comments
Ngira Nkugire, umushinga urengera ibidukikije ushyirwa mu bikorwa na Caritas Nyundo / Kibuye ku bufatanye bwa Caritas Rwanda kuva ku ya 1 Mutarama 2018 kugeza ku ya 10 Ugushyingo 2020. Abafatanyabikorwa bawo bishimira inkunga yatanzwe na guverinoma ya Siloveniya na Caritas Sloveniya bakanishimira ibyagezweho n'umushinga.
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibiribwa 2020 2020-10-20 / cumuhire / Iterambere / 0 comments
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibiribwa ku nshuro ya 75 kuwa 16 Ukwakira, 2020 bihuriranye n’igihe isi ihanganye n’icyorezo cya COVID 19. Insanganyamatsiko yateguwe n’umuryango w’abibumye wita ku biribwa (FAO) iragira iti: “ Kurya neza no kuramba kuri buri wese”.
Umunsi mpuzamahanga w’Abimukira n’Impunzi 2020-09-28 / cumuhire / Imibereho / 0 comments
Ku cyumweru, tariki ya 27 Nzeri 2020 ni umunsi mpuzamahanga w’abimukira n’impunzi ku nshuro ya 106, ufite insanganyamatsiko igira iti "Guhatirwa guhunga nka Yezu Kristu", yatoranijwe na Nyirubutungane Papa Fransisko, ashingiye ku byabaye kuri Yezu Kristu wimuwe akanahunga hamwe n’ababyeyi be.
Caritas Rwanda yashyikirije Minisiteri y’Ubuzima ibikoresho byo kwirinda COVID 19 2020-09-24 / cumuhire / Ubuzima / 0 comments
Kiliziya Gatolika ibinyujije muri Caritas Rwanda yashyikirije Minisiteri y’Ubuzima ibikoresho bitandukanye bizifashishwa mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse n’ibifasha abarwayi barembye guhumeka.
Umushinga "GIMBUKA" wasoje ibikorwa byayo mu turere 7 2020-09-22 / cumuhire / Iterambere / 0 comments
Gimbuka ni umushinga watewe inkunga na USAID ushyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda, intego nyamukuru zawo mu turere 11 hagati ya 2012-2020 zari ukuzamura imirire, gushimangira imibereho myiza y'imfubyi n'abandi bana bakomoka mu miryango itishoboye ndetse n'imiryango yabo ndetse no kongerera ubumenyi abana b’abakobwa n'abagore bakiri bato mu kubafasha gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA hamwe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
“Umuryango we wibwiraga ko atazigera abasha guhagarara ku maguru ye” 2020-09-10 / cumuhire / Imibereho / 0 comments
Sandrine Uwase, umwana w’umukobwa ukomoka mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari, yavukanye ubumuga bwo mu mutwe n’ubw’ingingo ntashobore kugenda cyangwa guhagarara, ariko ubu, abifashijwemo n’ibitaro bya Gahini, binyuze mu mushinga Caritas Rwanda / USAID Gimbuka, hari icyizere ko azashobora guhaguruka akaba yanagenda mu gihe kiri imbere.
Ibikorwa basigiwe n’umushinga Gikuriro bizakomeza gutera imbere 2020-09-09 / cumuhire / Iterambere / 0 comments
Umushinga Gikuriro witaga ku bikorwa bigamije kuzamura imirire myiza, amazi isuku n’isukura ukaba waterwaga inkunga na USAID kuva mu kwezi kw’ukwakira 2016, washoje ibikorwa byawo muri Nyakanga 2020, abo wagezeho biyemeje kuzakomeza gusigasira ibyo bagezeho.
Urubyiruko rwo mu turere twa Rwamagana, Gicumbi na Kamonyi rurashima ubumenyi rwahawe 2020-07-20 / cumuhire / Uburezi / 0 comments
Binyuze mu mushinga GIMBUKA uterwa inkunga na USAID, ugashyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’uturere twa Rwamagana, Gicumbi na Kamonyi, hatanzwe amasomo y’ubumenyi ngiro ku rubyiruko.
Kurwanya Imirire Mibi Bijyana No Kugira Isuku Muri Byose 2020-07-09 / cumuhire / Ubuzima / 0 comments
Bamwe mu baturage bo mu duce dutandukanye two mu turere twa Nyabihu na Ruhango barishimira amazi meza bagejejweho nyuma y’imyaka irenga 30 bavoma amazi mu migezi.
Ubuyobozi bw’uturere twa Nyabihu na ruhango ku bufatanye n’umushinga Gikuriro uterwa inkunga na Usaid ikanyuzwa mu miryango CRS na SNV ugashyirwa mu bikorwa muri utwo turere na Caritas Rwanda, bubatse robine umunani zo gukarabiraho intoki mu bigo nderabuzima umunani, amavomero 13 y’amazi, batunganya amasoko 72 y’amazi muri utu turere.
Kurwanya imirire mibi bijyana no kugira isuku muri byose 2020-07-09 / cumuhire / Ubuzima / 0 comments
Bamwe mu baturage bo mu duce dutandukanye two mu turere twa Nyabihu na Ruhango barishimira amazi meza bagejejweho nyuma y’imyaka irenga 30 bavoma amazi mu migezi.
Abasizwe iheruheru n’ibiza barashima ubufasha bahawe 2020-07-04 / cumuhire / Imibereho / 0 comments
Ku bufatanye na Trocaire, OXFAM,Caritas Rwanda hamwe n’umuryango DUHAMIC-ADRI, bafashije abagizweho ingaruka n’ibiza bahabwa ibikoresho by’ubwubatsi, ibikoresho by’isuku no kubagezaho ubutumwa bubashishikariza kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi kitaretse n’u Rwanda. Wari umushinga w’iminsi 45 watewe inkunga n’ikigega START FUND.
Caritas « Inkingi ya mwamba mu mibereho yabo » 2020-01-21 / cumuhire / Iterambere / 0 comments
Ku bw’ubufasha Caritas itanga mu nkambi y’impunzi z’abarundi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe, ubu ifatwa nk’inshuti magara y’abasaza n’abakecuru, abafite ubumuga, abarwayi, abagore bibana ndetse n’abakobwa babyariye iwabo baba muri iyo nkambi.
Amazi meza n’isuku: Inkingi y’ubuzima bwiza mu muryango 2020-01-20 / cumuhire / Iterambere / 0 comments
Umushinga Gikuriro wibanda ku guteza imbere imirire myiza ndetse no ku isuku n’isukura, ni umushinga ushyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda mu turere tubiri aritwo Nyabihu mu Burengerazuba na Ruhango mu Majyepfo, ku nkunga ya USAID inyuza muri Catholic Relief Sevice ifatanyije n’ikigo cy’Abaholandi kita ku iterambere, ukaba uzamara imyaka itanu.
Inguzanyo ziciriritse z’ubucuruzi zazamuye imibereho y’abari mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya 2020-01-20 / cumuhire / Iterambere / 0 comments
Abagenerwabikorwa ba Caritas Rwanda bibumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya binyuze mu mushinga USAID GIMBUKA, bahamya ko bimaze kubateza intambwe mu iterambere.
Abagabo ntibakwiye guharira abagore inshingano zo kwita ku mirire myiza 2019-11-28 / cumuhire / Iterambere / 0 comments
Caritas Rwanda ibinyujije mu mishinga yayo Gimbuka na Gikuriro iterwa inkunga na USAID ndetse ifatanyije n’abafatanyabikorwa baterwa inkunga na USAID hamwe n’akarereka Ruhango, barahamagarira abagabo batuye aka karere kugira uruhare mu mirire myiza mu ngo zabo.