Amakuru
Ibyiza umushinga “Graduation Pilot 2020” ugejeje ku bagenerwabikorwa bawo 2021-03-01 / cumuhire / Imibereho / 0 comments
Graduation Pilot 2020 ni umushinga ugamije gufasha impunzi kwivana mu bukene no kuzifasha kugira imibereho myiza, uterwa inkunga n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR, ugashyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda.
Abagore bari mu matsinda mato yo kugurizanya no kuzigama yabafashije kuva mu myenda 2020-11-02 / cumuhire / Imibereho / 0 comments
Abagore bari mu matsinda mato yo kugurizanya no kuzigama, bafashwa na Caritas Rwanda mu nkambi ya Mahama bemeza ko iyo bataba muri iyi gahunda y’amatsinda ubu bari kuba batakibasha gutunga ingo zabo.
HAGARAGAJWE IBYAGEZWEHO N'UMUSHINGA "NGIRA NKUGIRE" 2020-10-20 / cumuhire / Iterambere / 0 comments
Ngira Nkugire, umushinga urengera ibidukikije ushyirwa mu bikorwa na Caritas Nyundo / Kibuye ku bufatanye bwa Caritas Rwanda kuva ku ya 1 Mutarama 2018 kugeza ku ya 10 Ugushyingo 2020. Abafatanyabikorwa bawo bishimira inkunga yatanzwe na guverinoma ya Siloveniya na Caritas Sloveniya bakanishimira ibyagezweho n'umushinga.
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibiribwa 2020 2020-10-20 / cumuhire / Iterambere / 0 comments
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibiribwa ku nshuro ya 75 kuwa 16 Ukwakira, 2020 bihuriranye n’igihe isi ihanganye n’icyorezo cya COVID 19. Insanganyamatsiko yateguwe n’umuryango w’abibumye wita ku biribwa (FAO) iragira iti: “ Kurya neza no kuramba kuri buri wese”.
Umunsi mpuzamahanga w’Abimukira n’Impunzi 2020-09-28 / cumuhire / Imibereho / 0 comments
Ku cyumweru, tariki ya 27 Nzeri 2020 ni umunsi mpuzamahanga w’abimukira n’impunzi ku nshuro ya 106, ufite insanganyamatsiko igira iti "Guhatirwa guhunga nka Yezu Kristu", yatoranijwe na Nyirubutungane Papa Fransisko, ashingiye ku byabaye kuri Yezu Kristu wimuwe akanahunga hamwe n’ababyeyi be.
Caritas Rwanda yashyikirije Minisiteri y’Ubuzima ibikoresho byo kwirinda COVID 19 2020-09-24 / cumuhire / Ubuzima / 0 comments
Kiliziya Gatolika ibinyujije muri Caritas Rwanda yashyikirije Minisiteri y’Ubuzima ibikoresho bitandukanye bizifashishwa mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse n’ibifasha abarwayi barembye guhumeka.
Umushinga "GIMBUKA" wasoje ibikorwa byayo mu turere 7 2020-09-22 / cumuhire / Iterambere / 0 comments
Gimbuka ni umushinga watewe inkunga na USAID ushyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda, intego nyamukuru zawo mu turere 11 hagati ya 2012-2020 zari ukuzamura imirire, gushimangira imibereho myiza y'imfubyi n'abandi bana bakomoka mu miryango itishoboye ndetse n'imiryango yabo ndetse no kongerera ubumenyi abana b’abakobwa n'abagore bakiri bato mu kubafasha gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA hamwe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
“Umuryango we wibwiraga ko atazigera abasha guhagarara ku maguru ye” 2020-09-10 / cumuhire / Imibereho / 0 comments
Sandrine Uwase, umwana w’umukobwa ukomoka mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari, yavukanye ubumuga bwo mu mutwe n’ubw’ingingo ntashobore kugenda cyangwa guhagarara, ariko ubu, abifashijwemo n’ibitaro bya Gahini, binyuze mu mushinga Caritas Rwanda / USAID Gimbuka, hari icyizere ko azashobora guhaguruka akaba yanagenda mu gihe kiri imbere.
Ibikorwa basigiwe n’umushinga Gikuriro bizakomeza gutera imbere 2020-09-09 / cumuhire / Iterambere / 0 comments
Umushinga Gikuriro witaga ku bikorwa bigamije kuzamura imirire myiza, amazi isuku n’isukura ukaba waterwaga inkunga na USAID kuva mu kwezi kw’ukwakira 2016, washoje ibikorwa byawo muri Nyakanga 2020, abo wagezeho biyemeje kuzakomeza gusigasira ibyo bagezeho.
Urubyiruko rwo mu turere twa Rwamagana, Gicumbi na Kamonyi rurashima ubumenyi rwahawe 2020-07-20 / cumuhire / Uburezi / 0 comments
Binyuze mu mushinga GIMBUKA uterwa inkunga na USAID, ugashyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’uturere twa Rwamagana, Gicumbi na Kamonyi, hatanzwe amasomo y’ubumenyi ngiro ku rubyiruko.
Kurwanya Imirire Mibi Bijyana No Kugira Isuku Muri Byose 2020-07-09 / cumuhire / Ubuzima / 0 comments
Bamwe mu baturage bo mu duce dutandukanye two mu turere twa Nyabihu na Ruhango barishimira amazi meza bagejejweho nyuma y’imyaka irenga 30 bavoma amazi mu migezi.
Ubuyobozi bw’uturere twa Nyabihu na ruhango ku bufatanye n’umushinga Gikuriro uterwa inkunga na Usaid ikanyuzwa mu miryango CRS na SNV ugashyirwa mu bikorwa muri utwo turere na Caritas Rwanda, bubatse robine umunani zo gukarabiraho intoki mu bigo nderabuzima umunani, amavomero 13 y’amazi, batunganya amasoko 72 y’amazi muri utu turere.
Kurwanya imirire mibi bijyana no kugira isuku muri byose 2020-07-09 / cumuhire / Ubuzima / 0 comments
Bamwe mu baturage bo mu duce dutandukanye two mu turere twa Nyabihu na Ruhango barishimira amazi meza bagejejweho nyuma y’imyaka irenga 30 bavoma amazi mu migezi.
Abasizwe iheruheru n’ibiza barashima ubufasha bahawe 2020-07-04 / cumuhire / Imibereho / 0 comments
Ku bufatanye na Trocaire, OXFAM,Caritas Rwanda hamwe n’umuryango DUHAMIC-ADRI, bafashije abagizweho ingaruka n’ibiza bahabwa ibikoresho by’ubwubatsi, ibikoresho by’isuku no kubagezaho ubutumwa bubashishikariza kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi kitaretse n’u Rwanda. Wari umushinga w’iminsi 45 watewe inkunga n’ikigega START FUND.
Caritas « Inkingi ya mwamba mu mibereho yabo » 2020-01-21 / cumuhire / Iterambere / 0 comments
Ku bw’ubufasha Caritas itanga mu nkambi y’impunzi z’abarundi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe, ubu ifatwa nk’inshuti magara y’abasaza n’abakecuru, abafite ubumuga, abarwayi, abagore bibana ndetse n’abakobwa babyariye iwabo baba muri iyo nkambi.
Amazi meza n’isuku: Inkingi y’ubuzima bwiza mu muryango 2020-01-20 / cumuhire / Iterambere / 0 comments
Umushinga Gikuriro wibanda ku guteza imbere imirire myiza ndetse no ku isuku n’isukura, ni umushinga ushyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda mu turere tubiri aritwo Nyabihu mu Burengerazuba na Ruhango mu Majyepfo, ku nkunga ya USAID inyuza muri Catholic Relief Sevice ifatanyije n’ikigo cy’Abaholandi kita ku iterambere, ukaba uzamara imyaka itanu.
Inguzanyo ziciriritse z’ubucuruzi zazamuye imibereho y’abari mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya 2020-01-20 / cumuhire / Iterambere / 0 comments
Abagenerwabikorwa ba Caritas Rwanda bibumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya binyuze mu mushinga USAID GIMBUKA, bahamya ko bimaze kubateza intambwe mu iterambere.
Abagabo ntibakwiye guharira abagore inshingano zo kwita ku mirire myiza 2019-11-28 / cumuhire / Iterambere / 0 comments
Caritas Rwanda ibinyujije mu mishinga yayo Gimbuka na Gikuriro iterwa inkunga na USAID ndetse ifatanyije n’abafatanyabikorwa baterwa inkunga na USAID hamwe n’akarereka Ruhango, barahamagarira abagabo batuye aka karere kugira uruhare mu mirire myiza mu ngo zabo.